Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburengerazuba: Babiri bafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi bine

Ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze uwitwa Mbonigaba Juvenal w’imyaka 34 abapolisi bamufatanye udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 3780, yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe. Yafatiwe mu kagari ka Batikoti mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu. Undi ni uwitwa Ukwitegetse Denny w’imyaka 25 yafatanwe udupfunyika tw’urumogi 276, yafatiwe mu kagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Mbonigaba yafashwe mu gitondo ahagana Saa Moya nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’umwe mu bayobozi b’imudugudu.

Yagize ati:  “Uwo muyobozi akimara kuduha amakuru ko Mbonigaba Juvenal ari bunyure muri uriya murenge twahise tuhashyira abapolisi bahita bamufata.”

Yakomeje avuga ko Mbonigaba yafashwe atwaye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RD 132C, akaba yari ayihetseho umufuka urimo ruriya rumogi udupfunyika ibihumbi 3780.

Ati:  “Abapolisi bakimara kumuhagarika yabanje kubeshya ko ari ibindi bintu ahetse ariko kubera ko bari bafite amakuru baramusatse abasanga uwo mufuka wuzuyemo urumogi.”

Ukwitegetse Denny we yafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zimushyikiriza Polisi, nawe bamufashe kuri uyu wa 28 Werurwe afatiwe mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu.

CIP Karekezi yagize ati:  “Abashinzwe umutekano bamubonye ari ku mugoroba afite akajerikini baramukeka baramuhagarika baramusaka basanga muri ako kajerikani harimo udupfunyika 276 tw’urumogi bahita bamushyikiriza abapolisi.”

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye. Aba bose ntibagaragaza aho bari bajyanye urwo rumogi n’aho bari baruvanye.

CIP Karekezi arashimira abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu mukurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.