Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburasirazuba: Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe

Tariki ya 15 Nyakanga  Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’inzego z’ibanze bakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare, Ngoma, Kirehe n’akarere ka Bugesera.

Mu rugo rw’umuturage witwa Maniragaba Alexandre w’imyaka 54 wo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwempasha mu kagari ka Kazaza hafatiwe litiro 160 z’inzoga izwi ku izina rya Magwingi. Uyu muturage  mu kabari ke hakaba haranafatiwe abakiriya Batanu barimo kunywa izo nzoga.

Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mahama mu kagari ka Munini umuturage witwa Yuru Gilbert w’imyaka 38 yafatanwe litiro 80 z’ikinyobwa kitwa igikwangali.

Mu karere ka Ngoma mu murenge wa Jarama mu kagari ka Kirenge umuturage witwa Nzabakirana Eduard w’imyaka 33 yafatanwe litiro 100 z’inzoga  izwi ku izina ry’inkanika. Ni mugihe mu murenge wa Gashanda hafatiwe uwitwa Niyomungeri  Emmanuel  w’imyaka 22. Uyu abapolisi bamusanganye litiro 260 z’ikinyobwa kizwi ku izina ry’inkanika.

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Kamabuye mu kagari ka Kampeka uwitwa Numvirindi Damascene w’imyaka 32 yafatanwe litiro 60 z’inzoga z’ibikwangari.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu mukwabu ari igikorwa gisanzweho kandi kizahoraho cyo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zangiza ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati  “Ibikorwa turimo birasanzwe  kandi bizahoraho. Ziriya nzoga ziba zikoranye umwanda ndetse n’ibyo bazikoramo ntibyizewe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe gitinze.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko ibyaha byinshi usanga bituruka ku businzi kubera ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge. Yakomeje akangurira abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose babonye abakora cyangwa bagacuruza ziriya nzoga.

Yagize ati  “Mbere na mbere turashimira abaturage baba bagize uruhare mu gutuma tubasha gufata bariya bakora ziriya nzoga. Tunabakangurira gukomeza gutanga amakuru kuko ziriya nzoga zibangiriza ubuzima kandi zigatuma bakora ibyaha bagafungwa.”

Yabibukije ko inzoga zitujuje ubuziranenge ziteme ndetse abafatwa bazikora bazajya babihanirwa.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.