Rwamagana:
Polisi y’u Rwanda irahamagarira abantu kwirinda inzoga zitemewe n’amategeko, hamwe no gukomeza gufatanya mu guhererekanya amakuru mu buryo bwihuse. Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Kigabiro, akagali ka Kigabiro tariki ya 06 Werurwe 2015, mu gihe cya saa yine z’amanywa, imaze guhabwa amakuru ko uwitwa Dukuzumuremyi Fred acuruza Kanyanga, yagiyeyo imusangana Litiro 35, akaba yahise ashyikirizwa Station ya Polisi ya Kigabiro hamwe n’iyo Kanyanga kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Bugesera:
Na none mu karere ka Bugesera isaa cyenda z’amanywa, mu mirenge wa Ngeruka na Rilima, ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi bakoze umukwabu hafatwa litiro eshanu za kanyanga, na litiro 350 z’inzoga, z’inkorano, amakuru akaba yatanzwe n’abaturage bagaragaza ko zibabangamiye kandi akaba arizo intandaro y’amakimbirane, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bikomoka ku businzi bw’izo nzoga n’ibiyobyabwenge binyuranije n’amategeko. Ba nyiri izo nzoga bahise bacika, ubu bakaba bagishakishwa kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Kuri uwo munsi kandi mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhango, akagali ka Ruhuha, mu gihe cya saa tatu (0900Hrs), Polisi yahafatiye uwitwa Nduwimana Elissa, Uwimanifashije Beatrice, babafatana utubule tw’urumogi 4, bose bakaba bafungiwe kuri station ya Police ya Ruhuha n’urumogi rwabo kugira ngo bakurikiranwe.
Superintendent Richard Rubagumya, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera, arahamagarira abaturage kumenya ko kugira umutekano ari uburenganzira bwabo, bityo akaba abasaba ko bajya babatungira agatoki aho bakeka ibiyobyabwenge kugirango ababigizemo uruhare bahanwe; yakomeza asaba ubufatanye bwa buri wese, hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba, abonera gushimira abo bose bakomeje gutanga amakuru kugira ngo ibikorwa byo gukoma imbere ababinywa, ababitwara n’ababicuruza bafatwe.
Superintendent Richard Rubagumya yavuze ko urumogi na kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda ari umuzi w’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.
Yagize ati ati: "Kubishoramo amafaranga n’ukuyangiza kuko isaha iyo ariyo yose byafatwa. Yakomeje agaragaza ingaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, hanyuma agasigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora. Ibi bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuryango w’uwabifatiwemo n’igihugu muri rusange".
Yakanguriye abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibintu bitemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batunda, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda. Yibukije by’umwihariko ko kunywa kanyanga n’urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda uretse kuba ari icyaha bigira ingaruka mbi ku buzima.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Ibihano ku byaha bivuzwe haruguru bihanishwa ibihano kuva ku mwaka kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi Magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwe.
Kinyarwanda
English











