Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kamena Polisi ikorera mu ntara y’Iburasirazuba yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zikomeje kugaragara muri tumwe mu turere two muri iyi ntara. Muri iki gikorwa mu karere ka Nyagatare na Ngoma hafatiwe litiro zigera kuri 700 z’inzoga zitemewe, inzoga izwi ku izina rya Magwingi.
Izi nzoga zafatiwe mu ngo z’abaturage batandukanye bakaba ari nabo bazengaga. Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Musheri hafatiwe uwitwa Ukumutimubizi Joseline w’imyaka 38 naho mu mirenge ya Gashanda na Karembo yo mu karere ka Ngoma inzoga zafatanwe uwitwa Nzabandora Boniface w’imyaka 34 na Maniraguha Aline w’imyaka 24.
Ubwo hamenwaga izi nzoga, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ibikorwa byo kurwanya izi nzoga bitazigera bihagarara. Yakanguriye abaturage kwirinda gukora izo nzoga cyangwa ngo bazinywe, abasaba ubufatanye mu kuzirwanya.
Yagize ati “Ziriya nzoga ni nk’uburozi ntabwo ziba zujuje ubuziranenge, niyo waba utazinywa ariko hakaba hari umuturanyi wawe uzikora cyangwa uzicuruza uzamenye ko nawe bizakugiraho ingaruka. Umwana wawe, umugabo wawe, umugore wawe cyangwa undi muvandimwe wawe azazinywa batangire bakore ibyaha cyangwa zibangirize ubuzima.”
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko polisi itazahwema guca izo nzoga ariko cyane cyane yibanda ku bantu bazikora mbere y’uko bajya kuzipimira mu tubari.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











