Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburasirazuba: mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi,abaturage bibukijwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano

Abaturage b’Intara y’iBurasirazuba babwiwe ko “Umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye“ bityo basabwa kugira uruhare mu kurushaho kuwubungabunga no kuwusigasira.

Ubu butumwa babuhawe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo,Vincent Biruta, mu karere ka Ngoma, ahabereye  umuhango  w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cy’uyu mwaka ku rwego rw’iyi ntara ku itariki ya 14 Kamena 2015.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, n’Umunyamabanga w’Intara y’iBurasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney.

Hari kandi abayobozi batandukanye, barimo abo ku rwego rw’intara y’iBurasirazuba, abo ku rwego rw’uturere tugize  iyi ntara, na bamwe muri ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

Uretse aba bayobozi,iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abaturage bo mu karere ka Ngoma, ndetse n’abatuye mu nkengero zako.

Ubwo iki gikorwa cyatangiraga, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Aphrodice Nambaje, yabanje kwakira no guha ikaze abari bakitabiriye bose.

Yabanje gushimira Polisi y’u Rwanda kuba yatangirije iki gikorwa mu karere abereye umuyobozi ku rwego rw’Intara y’iBurasirazuba, kandi ayishimira ubufasha butandukanye iha abaturage bo muri aka karere.

Muri iki gihe, Polisi y’u Rwanda iha ubufasha butandukanye imiryango itishoboye mu rwego rwo kuyivana mu bukene.

Ni muri urwo rwego, kuri uri uyu munsi, Polisi y’u Rwanda yahaye inka 10 za kijyambere imiryango itishoboye yo muri iyi ntara, mu rwego rwo kuyifasha kwifasha.

Eshanu muri zo zahawe imiryango itishoboye yo mu karere ka Rwamagana ,izindi zihabwa iyo mu ka Ngoma.

Umwe mu bahawe inka witwa Sugira Aisha, wo mu murenge wa Kigabiro, mu kerere ka Rwamagana, yagize ati,"Sinabona amagambo nashimamo Polisi y’u Rwanda, gusa Imana iyongerere imigisha."

Mu ijambo rye, Minisitiri Biruta yagize ati," Iki gikorwa cyerekana uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu iterambere rirambye ry’igihugu. "

 Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nka yagabiye iriya miryango 10 itishoboye, maze aboneraho gusaba imiryango yagabiwe kuzazifata neza kugirango icyo Polisi y’u Rwanda yaziyihereye kizagerweho.

Yabwiye iyo miryango ati,"Ubu muteye indi ntambwe, muhere aha mwiteze imbere, ntimuzasubire inyuma."

Yongeyeho ko mutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye, maze asaba buri wese kugira uruhare mu kuwusigasira yirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, kandi agatanga amakuru ku gihe yatuma kiburizwamo cyangwa yatuma hafatwa uwagikoze ndetse n’utegura kugikora.

Mu ijambo rye,DIGP Malizamunda, yabanje gushimira inzego zitandukanye ndetse  n’abaturage b’iyi ntara ku buryo bafatanya na Polisi y’u Rwanda  mu kubumbatira no gusigasira umutekano.

Yagize ati,"Guhanahana amakuru ku gihe ni ingenzi mu kurwanya no gukumira ibyaha,ubwo bufatanye n’ubwuzuzanye bukaba butuma umutekano urushaho kubumbatirwa ."

DIGP Malizamunda yababwiye kandi ko mu gihe cy’imyaka 15 Polisi y’u Rwanda imaze ifatanya n’abaturarwanda kubumbatira umutekano,yagiye yiyubaka uko ibihe byagiye bihita.

Yababwiye ko Kanyanga, n’urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, biri ku isonga mu bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye, maze abakangurira kureka kubinywa, kutabicuruza no kutabitunda,kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’ababikora.

Yashimiye kandi abaturage b’iyi ntara kubera uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha birimo ubujura bw’amatungo, cyane cyane inka, ndetse n’icyaha cyo kwangiza ibidukikije.

Yabibukije ko umutekano n’iterambere byuzuyanya, bityo abasaba kwirinda no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, kandi abasaba kujya batangira amakuru ku gihe yatuma gikumirwa cyangwa yatuma hafatwa abagikoze.

Yabasabye kuba ijisho ry’umuturanyi kugirango barwanye ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke.

Yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ari umwanya mwiza wo kongera gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano.

Yababwiye kandi ko ari igihe cyo gushimira no gutera inkunga abafatanyabikorwa bayo bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gukumira no kurwanya ibyaha, n’abahize abandi mu kwita no kwimakaza isuku.

Umunyamabanga w’Intara y’I Burasirazuba Makombe JMV  nawe yashimiye Polisi y'u Rwanda kubera iyo nkunga maze asaba abaturage b'iyi ntara guhora bafatanya na yo mu kubungabunga no gugasira umutekano.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyo muri uyu mwaka cyatangiye ku itariki 9 Kamena kikaba kizasozwa ku itariki ya 16 Kamena,uyu mwaka.