K'ubufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri kibera mu turere twa Nyagatare na Kayonza, mu Karere ka Kayonza hafatiwe litiro 46.5 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga harimo 45 zafatanwe umukuru w’umudugudu. Mu karere ka Nyagatare hafatiwe ibiro 3 by’urumogi na litiro 8.5 za Kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ruramira mu kagari ka Bugambira hafatiwe uwitwa Rurangirwa Jean Baptiste w’imyaka 40, uyu akaba yarafatanwe litiro 45 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga ndetse n’ibikoresho yifashishaga ayikora.
Yagize ati “Twari twarahawe amakuru n’abaturage ko Rurangirwa akora akanacuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga yarangiza akayiranguza mu bandi bacuruzi bato. Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge twagiye iwe tuhasanga igisa nk’uruganda rukora kanyanga kuko yari afite ibikoresho bitandukanye yifashishaga ayikora.”
CIP Twizeyimana yagaye cyane Rurangirwa kuba yafatiwe mu cyaha nka kiriya kandi yari umuyobozi w’umudugu yakagombye kuba intangarugero mu baturage ndetse akaba yakagombye gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha.
Ati “Uriya muturage nk’umuntu wari wariyemeje gukorera igihugu yagombaga no kuba inyangamugayo akagira uruhare mu kurwanya ibyaha ndetse n’icyateza umutekano mucye. Yabirenzeho akoresha yijandika mu bikorwa byo gukora ikiyobyabwenge cya kanyanga kugeza ubwo amakuru tuyahawe n’abaturage yari abereye umuyobozi.”
Undi muturage wafatanwe Kanyanga mu karere ka Kayonza ni uwitwa Ndikubwimana Gilbert w’imyaka 26 yafatiwe mu murenge wa Nyamirama mu kagari ka Musumba, yafatanwe litiro 1.5 uyu akaba ari iyo yari yaraguze yo kunywera iwe mu rugo.
CIP Twizeyimana avuga ko mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba umuturage witwa Nyirambonigaba Drocela w’imyaka 25 yafatanwe ibiro 3 by’urumogi yacuruzaga naho mu murenge wa Karama mu kagari ka Kabuga hafatiwe litiro 8.5 za Kanyanga ariko uwari uzifite aracika.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye cyane abaturage bagenda batanga amakuru asaba n’abandi kujya batanga amakuru kandi bakayatangira igihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba. Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge bitazigera bihagarara kandi byose bikorwa ku bufatanye n’abaturage. Akangurira abafite ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza kubicikaho kuko bazajya bafatwa bakabihanirwa.
Yagize ati “Ubu abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko ari nayo mpamvu barimo kudufasha gufata abantu bose bijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. Kuri uyu wa mbere ibikorwa byabereye mu turere twa Kayonza na Nyagatare ariko no mu tundi turere bizahagera kandi si ubwa mbere bibaye kandi bizahoraho.”
Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakoze.
Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Kinyarwanda
English










