Trending Now

Iburasirazuba: Hamenwe Litiro zisaga 800 z’inzoga z’inkorano abaturage basabwa uruhare mu kuzirwanya

Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage mu turere twa Kayonza, Kirehe na Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba,habaye ibikorwa byo gufata abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano abaturage basabwa kugira uruhare mu kuzirwanya kuko zangiza ubuzima zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Ni mu mukwabu wo kurwanya inzoga z’inkorano wakozwe mu Turere twa Kayonza, Kirehe na Rwamagana kuri uyu wa 18 Ukwakira ku bufatanye bwa polisi y’u Rwanda n’abaturage batanze amakuru y’aho izo nzoga zikorerwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector Of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwili hamwenye litiro 480, mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Nasho ho hamenwa litiro 120 mu gihe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha hamenwe litiro 200 z’inzoga z’inkorano.

CIP Kanamugire yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku bikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano, abizeza ubufatanye bukomeye mu kwicungira umukatekano hagamijwe kugira imidugudu myinshi itarangwamo ibyaha.

Yagize ati “Mujya mwumva ngo umudugudu utararanzwemo icyaha, niko dushaka ko na hano iwacu bijyenda. Ntitwabigeraho rero tudafatanyije Twese ngo dukumire icyatuma tutagera ku mudugudu utagira icyaha. Byose bisaba ubufatanye kandi polisi yiyemeje gufatanya n’abaturage mu gukumira ibyaha.”

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kurushaho kumva neza ingaruka z’ibiyobyabwenge kuko biri ku isonga ry’ibihungabanya umutekano w’abaturage ikanibutsa ko habayeho ubufatanye bukomeye mu kubirwanya, umutekano wahora usesuye bityo imibereho myiza n’ iterambere bikagera kuri buri wese kandi mu gihe gito.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca  amande  y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.