Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburasirazuba: Hafatiwe inzoga zitemewe z’inkorano abaturage basabwa kuzirinda

Ku itariki ya 14 Gashyantare  2018,  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bakoze umukwabu, hafatwa inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Zebra amapaki 16; agizwe n’udusashi 210,  inzoga z'inkorano zitwa Makuruki zingana na litiro120, n’izindi zitwa  Mugorigori zingana na litiro 100. Zafatiwe mu midugudu itatu y’umurenge wa Kiramuruzi ariyo Nyarusambu, Gahoko na Gasenyi. Hanafashwe kandi n’abantu batanu bazicuruzaga, zikaba zaramenwe ahabugenewe ndetse abaturage bahabwa ubutumwa bwo kuzirinda.

Uwo munsi kandi, igikorwa nk’iki cyo gufata inzoga zitemewe cyanabereye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Munyana, akagari ka Nkungu mu mudugudu wa Rudashya. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) bafatanye uwitwa Twahirwa Theogene w’imyaka 38 amacupa 180 y’inzoga yengaga zitujuje ubuziranenge, mu gihe iyo yarangizaga kuzenga, yashyiragaho ikirango cy’iki kigo cya RSB  cy’icyiganano ku macupa cyererekanaga ko zujuje ubuziranenge. Bamusangaye kandi  inzoga z’inkorano zingana na litiro 2700 zizwe nka muriture.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yashimiye abaturage ku buryo batanga amakuru ku nzego zibishinzwe, bigatuma abakora ibikorwa bihungabanya umutekano bafatwa. Yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano zitemewe n’ibindi biyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima.

CIP Kanamugire  yagize ati:’’Turashimira abaturage ku buryo mutanga amakuru kuko bituma abakora ibikorwa bitemewe n’ibihungabanya umutekano bafatwa. Nkaba mbasaba kwirinda gukoresha inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima.”

Yongeyeho kandi ko uburyo izi nzoga zengwamo butizewe kuko hakoreshwa uruvangitirane rw’ibintu byinshi n’imisemburo bitari byiza ku buzima kugira ngo zishye vuba, n’aho zengerwa  hakaba hari umwanda; bityo zikaba zifite ingaruka mbi ku buzima. Yabasabye kureka gukoresha izi nzoga zitemewe kuko ari byo bitiza umurindi abazenga kuko bo bakurikirana inyungu bazikuramo batitaye ku buzima bw’abazikoresha buhangirikira.

Umukozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) Joel Hitimana wari muri icyo gikorwa, yavuze ko uwanyoye izi nzoga z'inkorano zimusindisha zikamuhindura nk'umusazi bityo bikaba byamushora mu bikorwa by'urugomo. Yasoje ashimira Polisi y'u Rwanda ku mbaraga idahwema gukoresha mu kurwanya izi inzoga zitujuje ubuziranenge asaba abaturage kuzireka ndetse bakajya batangwa amakuru y’abazikora n’aho zengerwa.