Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburasirazuba: Hafatiwe abari bakurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Iburasirazuba yafashe bamwe mu bantu bari bakurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na Kanyanga.

Mukarere ka Kirehe mu murenge wa Mahama mu kagari ka Munini umudugudu wa Nyenyeri hafatiwe uwitwa Bizimungu Jean de Dieu na Ndayisaba Desire. Aba bafatanwe udupfunyika 200 tw’urumogi bacuruzaga.

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe mu kagari ka Tabagwe mu mudugudu wa Tabagwe hafatiwe uwitwa Bitunguhari Jean de Dieu (Gafotozi). Yafatanwe ikilo kimwe cy’urumogi na litilo imwe ya Kanyanga, muri aka karere kandi mu murenge wa Mimuli hafatiwe Tuyisenge Bernard na Rurayisenga Thomas aba bombi bafatanwe Kanyanga, litiro imwe n’igice.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, amakuru akaba yaraturutse mu baturage.

Yagize ati “Bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe aho bari bafite amakuru ko bariya bantu bacuruza ibiyobyabwenge bamwe bakanabinywa. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata bagashyikirizwa ubutabera.”

CIP Twizeyimana yakomeje ashimira abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano ndetse n’abaturage muri rusange ku ruhare n’ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ati “Abaturage bakomeje kugaragaza ko ubukangurambaga bahabwa bwo kurwanya ibyaha babwumva neza. Kuri ubu barimo kwifatira bamwe mu banyabyaha cyangwa bakaduha amakuru tukajya kubifatira, ubu bufatanye ni bwiza kandi buraganisha aheza igihugu cyacu.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yakomeje aburira bamwe mu bakijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano nko gukoresha no kubicuruza. Yababwiye ko utarafatwa nawe ni ikibazo cy’igihe gusa kuko isaha iyo ariyo yose bazafatwa, yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko bakiteza imbere.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri za sitasiyo za Polisi aho bagiye bafatirwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.