Ubu ni ubutumwa butangwa na Polisi y’u Rwanda , nyuma y’aho mu turere tumwe na tumwe hagaragaramo ibikorwa by’urugomo, abantu bahohotera abandi bakabakubita, ndetse bakanabakomeretsa cyangwa se rimwe na rimwe hakagira abahatakariza ubuzima, mu bikorwa bitandukanye by’urugomo ariko nk’uko bikunze kugaragara, biba bifite inkomoko ku businzi no kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi n’izindi nzoga zitemewe.
Mu rwego rwo kubikoma imbere ariko, Polisi y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo ikize abaturarwanda izi ngorane aho zakomoka hose kuko nko kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 28 Ukuboza, mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga, mu mukwabu Polisi yahakoze, hafashwe litiro 300 z’inzoga z’inkorano zitemewe, mu gihe mu murenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro, umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yahafatiwe ariho acuruza urumogi , aho yasanganywe udupfunyika 20 twarwo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi y Gikondo.
Akenshi ibikorwa by’urugomo biterwa no kunywa inzoga nk’izi zitemewe n’amategeko n’ibindi biyobyabwenge nk’urumogi, maze bamara kuzisinda bakaboneraho umwanya wo gukora ibyaha bitandukanye birimo no guhohotera uwo ariwe wese kabone n’ubwo baba badasanzwe bafitanye amakimbirane.
Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abantu kureka ubusinzi ndetse bakanacika ku muco mubi w’urugomo ndetse no kwihanira ahubwo bagashyikiriza ibibazo byabo inzego zibishinzwe zirimo Polisi, inzego z’ibanze cyangwa n’iz’ubutabera kuko kwihanira bitemewe.
Polisi kandi muri iki gihe yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha, iragira inama abaturage ko nabo bakwiye kugira uruhare muri urwo rugamba, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi bakagira umutima wo gutabarana no gutabariza abari mu kaga.
Polisi ikaba ikomeje gukangurira abaturage ububi bwo gukorera abandi urugomo kuko abafatiwe mu bikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi kuri bo no ku miryango yabo, kuko mu gihe bafashwe bafungwa bityo ubuzima bwabo n’ubw’ababo bukahazaharira.
Polisi y’u Rwanda ikaba inasaba abishora mu bikorwa bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka ahubwo bakitabira gahunda nziza Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubateza imbere ndetse no kwibumbira mu mashyirahamwe.