Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibiyobyabwenge bidindiza iterambere bikanashyira ubuzima mu kaga, irinde kubyishoramo – Polisi y’u Rwanda

Gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

Kugeza ubu ku rutonde rw’ibiyobyabwenge rwashyizwe ahagaragara n’uru rwego rwa Leta hagaragaraho Kanyanga, Mayirungi , Muriture , Chief Waragi na  Suzie. Guhumeka Kole na Lisansi na byo bifatwa nk’ibiyobyabwenge nk’uko biteganywa n’iri Teka.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza, kubinywa no kubikoresha ibabwira ingaruka zabyo. 

Inzego zifatanya na Polisi muri ubwo bukangurambaga harimo iza Leta, izikorera ndetse n’Imiryango itegamiye kuri Leta.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge; abenshi muri bo bakaba bafatwa banywa urumogi; akaba ari yo mpamvu Polisi yibanda mu bigo by’amashuri mu bukangurambaga bwayo ku kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.

N'ubwo Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; abantu bamwe barenga kuri izo nama bagakomeza kubyinjiza mu gihugu bakabicuruza; ariko abenshi mu babikora Polisi irabafata.

Imikwabu Polisi yakoze ku itariki 23 z’uku Kwezi yafatanye abantu batanu udupfunyika 299  tw’urumogi. Mu karere ka Nyarugenge hafatiwe Nzasabahandi Jean Baptiste, Mukandayisenga Grace na Basenge Michel. Ubanza yafatanywe udupfunyika 200; naho aba bandi babiri bafatanywe udupfunyika 17. Hakizimana Prosper yafatiwe mu karere ka Kicukiro afite udupfunyika 67; naho uwitwa Habiyakare Bitwayiki Janvier yafatiwe mu karere ka Rubavu afite udupfunyika 19.

Ifatwa ry’uru rumogi ryaturutse ku gutangira amakuru ku gihe. Aba batanu barufatanywe bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi z’aho bafatiwe.

Ibiyobyabwenge  byafashwe biramenwa; ibindi bigatwikwa. Ni muri urwo rwego mu mpera z’icyumweru gishize mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera habaye igikorwa cyo kumena inzoga z’ubwoko butandukanye zitemewe mu Rwanda zafatiwe muri uyu murenge mu bihe bishize. Hamenwe litiro 71 za Kanyanga, amaduzeni 171 ya Chase Vodka n’amaduzeni 60 ya Kick Waragi. Abitabiriye icyo gikorwa basabwe kwirinda ubucuruzi bwose bunyuranyije n’amategeko.

Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina; bityo abasa buri wese kwirinda kubyishoramo no kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira Polisi agatoki ababikora.

Yagize ati,"Mu by’ukuri nta nyungu na mba iri mu kwishora mu biyobyabwenge. Ingaruka zabyo harimo  igifungo no gucibwa ihazabu. Abantu bakwiye gucuruza ibyemewe n’amategeko bidafite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu."

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge; Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe by’umwihariko  kubirwanya; ibi bikiyongera ku bukangurambaga ikora hirya no hino mu gihugu aho yigisha Abaturarwanda ingaruka zo kubyishoramo.