Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byari byaribwe byafatiwe mu mujyi wa Kigali

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mu mjyi wa Kigali ifatanyije n’abaturage ikomeje umukwabu wo guta muri yombi agatsiko k’abajura ahanini kiba ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Mu gihe ku itariki ya 9 Nyakanga Polisi yari yafashe bimwe muri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga byari byaribwe mu duce tw’mujyi wa Kigali mu mezi ashize birimo .Inyakiramashusho 10 zigezweho zizwi nka Flat Screens, Inyakiramashusho 3 zisanzwe, Mudasobwa 4 zigendanwa(Laptops), Mudasobwa 1 isanzwe (Desktop), Camera 3 zifotora, Telefone 12 zigendanwa, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye hagafatwa n’abakekwa 3, kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nyakanga Polisi yatangaje ko hari izindi mudasobwa 16 Inyakiramashusho 10 zigezweho zizwi nka Flat Screens, radiyo zo mu modoka, n’igikoresho cya muzika cyitwa Piano, zafashwe,.

Polisi kandi ikaba yanafashe imodoka yo mu bwoko bwa Pick up aba bajura bakoreshaga mu gupakira ibyo babaga bamaze kwiba.ikaba ari iy’umwe mu bakekwa.

Abakekwaho ubu bujura kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nyakanga bakaba beretswe abanyamakuru aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (Supt.) Modeste Mbabazi yavuze ko ibi bikoresho bindi byafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu aho ababyibye bari barabigurishije.

Aha akaba yagize ati: “Abakekwa aho bafungiye biyemeje gukorana natwe, nibo ubwabo batwibwirira ku bushake aho babigurishije, ibyo tumaze gufta ni amakuru baduha ndets ebakatujyana n’aho biri”.

Supt. Mbabazi yakomeje avuga ati:” Dufite amakuru n’urutonde rw’abakorana n’aka gatsiko k’abajura, ndetse n’aho ibindi bikoresho bitarafatwa biri, ariko igikorwa cyo kubafata kiracyakomeza”.

Yakomeje avuga ko kuba abakekwa biyemerera kujya kwerekana aho babyibye, bizatuma bisubizwa ba nyirabyo ku buryo bworoshye.

Akaba yagize ati;”Kutujyana aho babyibye bizatuma hatavuka ibindi bibazo byaterwa naba nyiri ibi bikoresho baza kubyaka. Bamwe bashobora kuba barataye ibibiranga, turizera ko kujya kutwereka aho babyibye bizatuma tudahura n’ibyo bibazo”.

Ibyinshi muri ibi bikoresho bikaba byarafatiwe mu murenge wa Kacyiru Kimihurura na Gisozi mu karere ka Gasabo.