Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibikorwa byo kurwanya abigana bakanagurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga birakomeje

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gushakisha no gufata abakiri mu bikorwa byo kwigana no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano n’ibindi byangomba bijyanye n’ibinyabiziga birimo iby’ubuziranenge bw’ibinyabiziga n’ibindi,..

Ejo ku italiki ya 23 Nzeli , ku makuru yatanzwe n’abaturage,  abagabo babiri aribo Muvunyi Cyprien w’imyaka 34 y’amavuko na Niyibizi Felix w’imyaka 30,  bafatiwe mu cyuho  barimo gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge hamwe n’ibikoresho bifashishaga birimo za mudasobwa, imashini zitera amarangi ku mpapuro n’ibindi,..

Ibi bije bikurikira ifatwa ry’abandi bane bari batawe muri yombi mu cyumweru gishize  nabob amaze gushyikirizwa ubutabera.

Kuri iki gikorwa, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police  Emmanuel Hitayezu  avuga ko nyuma yo kubona amakuru, aba bagabo baguwe gitumo barimo guha umuturage uruhushya bari bamaze kumukorera.

SP Hitayezu  yagize ati: Twabafatiye mu cyuho ubwo bari bamaze gukorera umuturage umwe uruhushya rwo gutwara moto nyuma yo kubaha amafaranga, twabafatiye ahantu  bakorera ariko hasanzwe hagurishirizwa murandasi(cyber café) mu nzu iri muri gare ya Nyabugogo.”

SP Hitayezu yavuze ko ari igikorwa cyatangiye kandi gikomeza aho yagize ati:”N’ubwo bigaragara ko abaturage bumvise ibyiza byo kudakorana n’abatekamutwe babashakaho impushya, bakaba batakibijyamo cyane, ariko hari abagishaka kunyura iy’ibusamo ngo babone impushya bitabagoye ariko mu nzira zitari zo.”

Yavuze ko hari abafite impushya bagiye bavana mu batekamutwe biyitirira gukorana na Polisi, abasaba kubima amatwi bagaca mu nzira zisanzwe ziteganyijwe bakora ibizami bikoreshwa na Polisi, dore ko bikoreshwa kenshi gashoboka.

Yarangije ashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu ifatwa ry’aba batekamutwe maze asaba buri wese kubatangaho amakuru bamenyesha Polisi ibegereye aho babonetse hose kuko ibikorwa byabo nabyo biri mu bihungabanya umutekano.  

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda  ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).