Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibikorwa byo kurwanya abatunda bakana kwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu bitazigera bicogora, ikanasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubirwanya.
Polisi ikomeza igaragaza ko amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage yafashije mu gutahura inzira abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha, aho bibikwa ndetse n’amwe mu mazina y’ababicuruza.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2018, nyuma y’uko mu Karere ka Ruhango hatanzwe amakuru ko hari abagabo batetse kanyanga Polisi n’inzego z’ibanze bajya gufata aba bakekwaho kwica amategeko bo bagahitamo kuyirwanya.
Yagize ati “Ahagana saa kumi za mugitondo kuri uyu wa Gatanu nibwo Polisi yahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rwa Nyandwi Vincent ruherereye mu mudugudu wa Bwiza, akagari ka Munini mu murenge wa Ruhango hatekewe kanyanga.’’
CP Kabera akomeza agira ati “Mugihe Polisi n’inzego zibanze zahageraga haje itsinda ry’abantu bagera ku 10 barwanya inzego z’umutekano ndetse batera amabuye menshi, umwe muri bo witwa Ndagijimana wari ufite umuhoro arwanya umupolisi ndetse amukomeretsa ku kaboko.’’
CP Kabera akomeza avugako undi mu Polisi yaje gutabara mu genziwe kubwamahirwe make akarasa ndagijimana wabarwanyaga akoresheje umuhoro bikamuviramo urupfu.
Muri iki gikorwa Polisi yafashe Litiro 51 za Kanyanga bari bamaze guteka, ibyo bayikoramo ndetse n’ibikoresho bakoresha mu kuyiteka.
CP Kabera akomeza agaragaza ko bamwe mu bagize iri tsinda bafashwe bakaba bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) Rukorera kuri sitasiyo ya Ruhango mu gihe abatorotse bakomeje gushakishwa.
CP Kabera asoza agaragaza ko Kanyanga ari ikiyobyabwenge bityo kuyikora cyangwa kuyicuruza bitemewe mu Rwanda, Polisi ikaba ifite inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu bukangurambaga bwigisha ingaruka zabyo ku buzima no ku mutekano ndetse no gutegura ibikorwa byo gufata ababicuruza.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 263 igaragaza ko ibihano ku byiyongereye byiyongereye aho umuntu wese ukora, uhindura,winjiza mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu.
Kinyarwanda
English











