Ibikorwa by’ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kugenda mu muhanda no kuwutwaramo ibinyabiziga byakomeje mu turere tw’igihugu ku wa gatatu tariki 9 Nzeri 2015. Uyu akaba ari umunsi wa gatatu w’ukwezi kwahariwe gukangurira abaturarwanda kubyubahiriza hagamijwe kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.
Uku kwezi k’ubukangurambaga kwatangijwe ku mugaragaro ku itariki 7 Nzeri 2015 mu ntara zose z'igihugu no mujyi wa Kigali n’abayobozi bakuru ku nzego zitandukanye, insanganyamatsiko igira iti:"Ubaha amategeko y’umuhanda, urengere ubuzima."
Ku munsi wa gatatu w’uku kwezi kwahariwe ubu bukangurambaga hakozwe ibikorwa birimo kwigisha abakoresha umuhanda, barimo abatwara ibinyabiziga, abagenzi, abanyeshuri, n’abanyamaguru kubahiriza ayo mategeko no kubakangurira kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mu turere ubu bukangurambaga bwo kuri uyu munsi wa gatatu w’iki gikorwa bwatanzwemo harimo aka Rusizi, bukaba muri aka karere bwakorewe aho abagenzi bategera imodoka mu kagari ka Kamurera, ko mu murenge wa Kamembe, aha hakaba hari hateraniye abatwara ibinyabiziga birimo imodoka, moto, amagare, abagenzi hamwe n’abacururiza mu mpande za gare ya Kamembe, abitabiriye iki gikorwa bose hamwe bakaba barenga igihumbi.
Ubu butumwa bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda bwatanzwe kandi mu ishuri rya Saint Dominique Mutongo riri mu kagari ka Tara, mu murenge wa Mururu, bukaba bwarahawe abanyeshuri ndetse n’abarezi babo bose hamwe bagera ku gihumbi.
Umuyobozi w’aka karere, Harelimana Frédéric, n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Félix Bizimana nibo batanze ubu butumwa kuri uyu munsi wa gatatu w’uku kwezi kwahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Mu ijambo rye, Harelimana yababwiye ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kugenda mu muhanda no kuwutwaramo ibinyabiziga biri mu nyungu z’abawukoresha bose, aha akaba yarabibukije ko iyo impanuka ibaye idatoranya, bityo abasaba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuyitera.
Yasabye kandi abatwara ibinyabiziga gucika ku muco uranga bamwe muribo wo kuburirana mu gihe babisikana mu muhanda, aho bakoresha ibimenyetso baziranyeho babwirana ko nta mupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda uri mu cyerekezo buri wese ajyamo, ubundi nanone icyo kimenyetso kikavuga ko aho berekeje harimo uwo mupolisi ushobora kubahanira amakosa abafatiyemo.
SSP Bizimana yabasobanuriye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini n’umuvuduko urenze urugero rwagenwe rwo gutwara ikinyabiziga, uburangare, kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga nko kuyihamagaza umuntu cyangwa kwitaba uyiguhamagayeho, no kuyandikamo ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, kugitwara wasinze cyangwa unaniwe, biri ku mu isonga mu bituma utwaye ikibiziga akora cyangwa ateza impanuka mu muhanda.
Yababwiye ko ziterwa kandi no guheka abagenzi barenze umwe, kuvanga abagenzi n’imitwaro, no gutwara ikinyabiziga udafite uruhushya rwo kugitwara.
Yagize ati:"Ntimukwiye gukorera ku ijisho. Mugomba kwibuka ko muba mutwaye abantu. Niyo haba nta mupolisi uri mu cyerekezo muri kujyamo, mukwiye kubahiriza amategeko agenga imitwarire y’ibinyabiziga."
SSP Bizimana yasabye abaturage muri rusange kuba "Ijisho ry’umutekano" no kujya batanga amakuru y’umuntu utwaye ikinyabiziga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi asaba abanyamaguru kubahiriza ibisabwa mu gihe bagenda mu muhanda cyangwa bawambukamo.
Yibukije abari aho ko kugira ngo umuntu atware ikinyabiziga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushya rwo kugitwara, n’ubwishingizi kandi ko agomba kubigendana igihe cyose agitwaye.
Ubutumwa bwo kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imigendere mu muhanda no kuwugendeshamo ibinyabiziga ni nabwo bwatanzwe mu tundi turere tw’igihugu twavuze haruguru ku munsi wa kabiri w’uku kwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda, n’ukuvuga ku itariki 8 Nzeri 2015,bukaba bwaratanzwe n’abayobozi batandukanye muri utwo turere.
Mu karere ka Musanze n’aka Gicumbi, ubu butumwa bwatangiwe muri gare zo muri utu turere.
Muri Musanze bwatanzwe n’umuyobozi w’aka karere, Mpembyemungu Winifride hamwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, SSP Bénoit Nsengiyumva, bakaba barabutangiye muri gare ya Musanze iherereye mu kagari ka Kigombe, ko mu murenge wa Muhoza.
Mu karere ka Gicumbi, ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Herman Munyabarenzi, akaba yarabutangiye muri gare ya Rukomo, iherereye mu kagari ka Horezo, mu murenge wa Kageyo.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène n’uwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Jules Rutayisire nabo bagiranye inama n’abakoresha umuhanda muri aka karere ku munsi wa kabiri w’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda maze babaha ubu butumwa.
Mu karere ka Muhanga, umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu, Uhagaze François n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyamabuye, IP Vedaste Ruzigana nabo bifatanyije n’abatwara ibinyabiziga, n’abagenzi bo muri aka karere mu rugendo rwo gukangurira abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kuwugendamo no kuwutwaramo ibinyabiziga.
Urwo rugendo rwabereye mu mujyi wa Muhanga rwakurikiwe n’inama Uhagaze na IP Ruzigana bagiranye n’aba bakoresha umuhanda muri aka karere, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye.
Muri Kamonyi, ubu bukangurambaga bwakozwe mu ishuri rya ASPEKA, aha abanyeshuri bakaba barigishijwe uko bagenda mu muhanda n’uko bawambukiranya.
Bigishijwe kandi ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.
Kinyarwanda
English











