Ibi bikurikira ni ibikorwa by’ingenzi byaranze Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize:
Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’isabukuru yayo ya 17
Polisi y’u Rwanda yatangiye ku mugaragaro mu gihugu hose ibikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bizamara ukwezi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yayo ya 17.
Ibi bikorwa biri mu murongo w’icyumweru ngarukamwaka cyahariwe Polisi( Police Week) , byatangiriye mu karere ka Kirehe, mu Ntara y’i Burasirazuba no mu karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu mwaka , iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti:"Twizihize imyaka 17 y’ubufatanye n’abaturage twimakaza umutekano urambye."Soma inkuru yose
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umusipanyoli amagare ye yari yaribwe
Ku itariki 18 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yashyikirije Umusipanyoli witwa Xan Garcia Ehria amagare ye abiri yari yaribwe mu bihe bitandukanye , hakaba hari hashize amezi arenga atandatu.
Xan Garcia usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ibikorwa mu Kigo cya Mobisol atuye mu mudugudu w’Amajyambere, akagari ka Kimihurura mu murenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo; akaba ari na ho yibiwe.
Amagare yombi yayashyikirijwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga; bikaba byarabereye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura. Soma inkuru yose
Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi: Hakozwe umuganda udasanzwe wibanze ku bikorwa by’isuku n’isukura
Mu gihe icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda gikomeje, hirya no hino mu turere, ku wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi, habereye umuganda wihariye wahuje Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bayo. Uyu muganda wibanze ahanini ku bikorwa by’isuku ndetse n’ubukangurambaga bwahawe abaturage ku isuku n’isukura.
Mu karere ka Nyaruguru umuganda wakorewe mu mudugudu wa Nkomero, akagari ka Mwoya mu murenge wa Nyagisozi; wibanze ku bikorwa byo kubaka ubwiherero bw’icyitegererezo 36; aho ku ikubitiro harangije kubakwa bubiri bw’ imiryango 2 y’abaturage.
Na none kandi abitabiriye umuganda baharuye imihanda y’imigenderano ihuza abaturage bo muri uwo mudugudu ndetse banahoma inzu y’umuturage wakuwe muri nyakatsi. Soma inkuru yose
Kicukiro: Abanyamuryango b’amakoperative bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha
Ku itariki ya 17 Gicurasi, ku kibuga cy’Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n'Ubumenyingiro rya Kigali riri mu karere ka Kicukiro habereye ikiganiro cyahawe abanyamuryango barenga igihumbi na magana atanu b’Amakoperative arenga 300 akorera muri aka karere, bakangurirwa gukumira no kwirinda ibyaha.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere, Busabizwa Parfait yabasabye gukora cyane bakiteza imbere; anabasaba gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha aho bakorera n’aho batuye. Soma inkuru yose
Abapolisi bo mu karere basoje amahugurwa yo kubungabunga amahoro ku isi
Abapolisi 45 bo mu bihugu byo muri aka karere, ku wa gatanu tariki 19 Gicurasi, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye n’Ubw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Aya mahugurwa yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana.
Ayasoza ku mugaragaro, Umuyobozi w’iri Shuri, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, yashimye abarimu ndetse n’abayitabiriye kubera imyitwarire myiza n’umuhate bagaragaje kugera amasomo arangiye. Soma inkuru yose
Kayonza: Hangijwe ibiyobyabwenge, abaturage bahabwa ubutumwa bwo kubyirinda
Ku itariki 19 Gicurasi, abatuye umurenge wa Mukarange, ho mu karere ka Kayonza bahawe ubutumwa bwo kudakoresha ibiyobyabwenge; haba kubinywa, kubicuruza no kubikwirakwiza kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo no ku iterambere ryabo, ndetse no ku gihugu muri rusange.
Ubu butumwa babuhawe nyuma y’igikorwa cyo kubyangiza cyari cyitabiriwe n’abaturage, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, ndetse n’izindi nzego.
Ibiyobyabwenge byangijwe ni urumogi rungana n’ibiro 600, litiro za Kanyanga 825, ibinini by’ubwoko butandukanye 1114, imiti ya gakondo amapaki 120, litiro 92 n’igice z’inzoga z’inkorano, ibikoresho byitwa insheke 30 byifashishwa mu guteka kanyanga n’ibindi. Soma inkuru yose
Kurwanya ruswa: Babiri bafungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi
Mutangana Emmanuel na Barakagira Martin bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, mu karere ka Nyaruguguru, bakurikiranyweho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga 34, 000 ku italiki ya 17 Gicurasi.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Steven Gaga yavuze ko aba bombi batanze iriya ruswa kugira ngo basubizwe ibintu byabo byafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi. Soma inkuru yose
Ukwezi kw’Ibikorwa bya Polisi: Abaturage bashimiye ibyo bakorewe
Polisi y’u Rwanda yatangiye ku mugaragaro mu gihugu hose ibikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha.
Ibi ni byo abatuye akagari ka Cyanya ,umurenge wa Kigarama, mu karere ka Kirehe n’abaturage akagari ka Gatobotobo, umurenge wa Giti ,mu karere ka Gicumbi bavuga ku byo bakorewe: Soma inkuru yose
Rulindo: Abitabiriye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bakanguriwe kwirinda kubyishoramo
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, ku itariki 17 Gicurasi uyu mwaka yakanguriye abatuye Umurenge wa Bushoki kutishora mu biyobyabwenge no gufatanya kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababikora.
Ubu butumwa yabubahereye mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye byafatiwe hirya no hino muri aka karere mu mezi abiri ashize cyabereye mu kagari ka Nyirangarama; kikaba cyaritabiriwe n’abaturage bagera ku 1500.
Hangijwe amaduzeni 9120 y’inzoga z’amoko atandukanye arimo 2400 ya Blue Sky, 2400 ya Kick Warage, 2400 ya African Gin n’amaduzeni 1920 ya Kitoko. Soma inkuru yose
Burera: Imikoranire ya Polisi n’abaturage yatumye hakumirwa ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka
Kuva mu mwaka wa 2000 ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga, mu nkingi igenderaho mu gukumira no kurwanya ibyaha harimo imikoranire myiza n’abaturage.
Iyo mikoranire ya Polisi n’abaturage igamije kubashishikariza kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye hagamijwe kugira u Rwanda igihugu gitekanye, iyi mikoranire ikaba imaze kubyara umusaruro ugaragara, kuko ubu u Rwanda ari igihugu gitekanye nk’uko ibyegeranyo byaba ibyo ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga bibigaragaza. Soma inkuru yose
Abatwara abagenzi kuri moto muri Karongi basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu muhanda
Abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 80 bakorera mu murenge wa Bwishyura, ho mu karere ka Karongi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda; bubahiriza amategeko abagenga kugira ngo birinde icyatuma bakora cyangwa bateza impanuka.
Aba banyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’abakora iyi mirimo muri aka karere yitwa Union de Cooperatives de Taxi Moto Kanguka – Karongi bahawe ubu butumwa ku itariki 16 z’uku kwezi mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Edmond Kalisa; ikaba yarabereye mu kagari ka Kibuye. Soma inkuru yose
Kinyarwanda
English










