Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize

Iyi ni incamake y'ibikorwa by'ingenzi Polisi y'u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize : 

Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yagiranye ikiganiro n’abapolisi barenga 500 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru  , akaba yavuze birambuye ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 23 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  ndetse n’ibisabwa ngo bikomeze kubungwabungwa.

Iki kiganiro kikaba cyari mu murongo wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Uwacu yagize ati,"Twageze kuri byinshi nk’igihugu kubera ko twahisemo umutekano nk’inkingi mu byo dukora byose, niyo mpamvu nk’abashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, inkunga yanyu ku iterambere ry’iki gihugu ari ingenzi." Ibikurikiyeho

Kujugunya imyanda aho ubonye ni ikosa rihanirwa- Polisi y’u Rwanda

Mu rwego rwo kugumana Umujyi wa Kigali urangwa n’isuku , Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,  Chief Inspectop of Police(CIP) Emmanuel Kabanda yibukije abatwara ibinyabiziga  n’abakoresha umuhanda bose kwirinda kujugunya cyangwa gushyira imyanda ahantu hatabugenewe, binanyuranyije n’itegeko rirengera ibidukikije.

CIP Kabanda ahamagarira abantu bose kureka kujugunya no guta aho babonye , ku mihanda cyangwa hanze y’imodoka kandi akabagira inama yo gukoresha buri gihe ahagenewe kujugunywa imyanda hagiye haboneka henshi mu mijyi.

Ubu butumwa buri mu murongo w’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano  kandi nk’uko abitangaza, ni ukwibutsa abaturage ko kujugunya imyanda ahabonetse hose bihanirwa. Ibikurikiyeho

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro  birinda ibikorwa n’ikindi cyose gishobora kuzitera hagamijwe kwirinda ingaruka zazo zirimo gushya no kwangirika kw’ibintu bitandukanye, kubura ubuzima no gukomereka.

Mu rukerera rwo ku itariki 13 z’uku Kwezi ahagana saa kumi n’imwe inzu y’ubucuruzi iri mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro yatwitse inangiza ibicuruzwa bitandukanye byari mu maduka umunani y’abacuruzi bane.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga rikimenya amakuru y’iyo nkongi ryihutiye gutabara rirayizimya. Ibikurikiyeho

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 cyaranzwe n’umutekano - Polisi y’u Rwanda

Umutekano wari wifashe  neza mu gihugu hose muri rusange mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.

Yavuze ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigenda bigabanuka buri mwaka ku buryo bitanga icyizere ko bizageraho bigacika.

Yagize ati," Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 habayeho ibyaha 24 by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo; bikaba byaragabanutse ku kigereranyo cya 50 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize." Ibikurikiyeho

Kurwanya ihohoterwa rishingingiye ku gitsina bisaba imbaraga za buri wese

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Gakuru Innocent yasabye abaturage b’akagari ka Kabujenje, mu murenge wa Kivumu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere ryabo.

Ibi yabibabwiye ku itariki 11 Mata mu nama ubuyobozi bw’aka karere na Polisi y’u Rwanda bagiranye na bo nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo gutera umuti wica udukoko twagaragaye mu mirima aho twangiza igihingwa cyabo cy’ibigori. Ibikurikiyeho

Kwibuka 23: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gihe Abanyarwanda twibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, barushaho gukomeza ubukangurambaga mu baturage mu kuyirwanya.

Mu kiganiro n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro, Bizimana Placide yagize ati,”Urubyiruko ni rwo mbaraga z’igihugu icyo ari cyo cyose. Ni yo mpamvu ari ngombwa ko rugira uruhare mu bintu byose byubaka igihugu; ikaba ari yo mpamvu twiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside turushaho gukangurira abaturage kuyirwanya, dukorana n’inzego zitandukanye, cyane cyane izishinzwe umutekano." Ibikurikiyeho

Ababyeyi n'abandi bashinzwe abana barakangurirwa kubarinda kujya ku biyaga, inzuzi n’ahandi bashobora kurohoma

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kwita no kurera abana kubarinda kujya ku biyaga, inzuzi, imigezi n’ibidendezi by’amazi; baba bagiye kuvoma  cyangwa gukora ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cyabaviramo kurohama, bakaba ndetse banabura ubuzima.

Muri iki cyumweru, abantu bane barimo abana babiri bapfuye barohamye hirya no hino mu gihugu. Abo bana barimo uw’imyaka itandatu y’amavuko w’umukobwa wanyereye akagwa mu kidendezi cy’amazi kiri mu kagari ka Gakingo, mu murenge wa Shingiro (Musanze) ku itariki 10 z’uku kwezi bikamuviramo urupfu, undi mwana wabuze ubuzima kuri uwo munsi ni uw’umuhungu wari ufite imyaka itanu y’amavuko. Yarohamye mu Kiyaga cya Kivu, mu kagari ka Kinunga, Umurenge wa Boneza (Rutsiro). Ibikurikiyeho

Kayonza: Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo bane bakekwaho ubujura bw’inka

Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rukara, mu karere ka Kayonza, nyuma yo gufatirwa mu bujura bw’inka y’umuturage bwabaye mu rukerera rwo ku itariki 10 Mata; ubu bujura bukaba bwarabereye mu murenge wa Mwili, akagari ka Nyamugari.

Abakekwaho iki cyaha ni Majyambere Pierre w’imyaka 27, Nsekanabo Jacques w’imyaka 22, Rugwiza Modeste w’imyaka 33 na Havugimana Jean Bosco w’imyaka 35. Ibikurikiyeho

Abacukura amabuye y’agaciro barasabwa gukumira impanuka zo mu birombe

Mujawamariya Christine w’imyaka 35, ku itariki 10 Mata yagwiriwe n’ikirombe, ibitaka bimwirundaho, bagenzi be bakoranaga baramutaburura bamujyana kwa muganga, ariko ashiramo umwuka ubwo yari ari mu nzira ajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma.

Ibi  byabereye mu kagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi, mu karere ka Kamonyi; aho Nyakwigendera yakoraga muri Kompanyi icukura amabuye y’agaciro muri aka karere  yitwa GIMI Ltd (Gisizi Mining Limited). Ibikurikiyeho

Muhanga: Yafatanywe uruhushya rwo gutwara moto rw’urwiganano

Uwitwa Rusimbukayejo Jean afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye azira gufatanwa uruhushya rwo gutwara moto rw’urwiganano avuga ko yaguze ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Gitarama, mu murenge wa Nyamabuye ku itariki 9 z’uku Kwezi.

Yasobanuye uko yafashwe agira ati,"Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda baramuhagaritse ubwo yari atwaye moto, bamusaba ibyangombya birimo uruhushya rwo kuyitwara. Basuzumye urwo ruhushya basanga ari urwiganano, ni ko kumufata." Ibikurikiyeho

Polisi y’u Rwanda iributsa abanyarwanda ko umuco wo kwihanira utemewe

Mu miryango, no mu bantu muri rusange birashoboka ko habamo amakimbirane, kutumvikana cyangwa umwe agakosereza undi; ariko uburyo bwo gukemura ibibazo abantu bafitanye si ukwihorera kuko ari icyaha, kandi bishobora gutera izindi ingaruka mbi nyinshi.

Polisi y’u Rwanda iragira inama abafitanye ibibazo bitandukanye kwirinda kwihanira; ahubwo bakegera inzego zibishinzwe zigashakira ibisubizo ibibazo byabo.

Mu rukerera rwo ku itariki 9 Mata, mu Murenge wa Mbazi, akarere ka Nyamagabe abagabo babiri; ari bo Nshimiyimana Anastase na Ndungutse Callixte bafatiye mu cyuho abandi bagabo batatu; ari bo Butera Frederick, Niryoshema Jean Pierre na Rushogoro Jean barimo kwiba amateke mu kibaya cya Rukarara barabakubita kugeza Butera ashyizemo umwuka; naho abandi barabakomeretsa. Ibikurikiyeho

Police FC yatsinze Pipiniere FC ku munsi wa 23 wa Shampiyona

Ku cyumweru tariki 15 Mata  ku kibuga cya Kicukiro habereye umukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda; uyu mukino wahuje Police FC na Pipiniere FC yo mu karere ka Kamonyi.

Uyu mukino warangiye Police FC itsinze Pipiniere FC ibitego 4-1. Ibikurikiyeho