Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibikorwa by’ingenzi byaranze Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Ibi bikurikira ni byo bikorwa by'ingenzi byaranze Polisi y'u Rwanda mu cyumweru gishize:

Abapolisi 600 batanze amaraso

Abapolisi bagera kuri 600 batanze amaraso ubwo Polisi y'u Rwanda yinjiraga muri gahunda y'igihugu yo gufatanya n'Ikigo cy'igihugu gifite mu nshingano gukusanya,  kubika no gutanga amaraso ku bayakeneye.

Ubuyobozi bwa Polisi burangajwe imbere na Inspector General of Police Emmanuel K.Gasana, abamwungirije bombi, DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya Polisi na DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe ubuyobozi n'abakozi, ba Komiseri , ba ofisiye n'abandi bapolisi bahuriye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru mu gikorwa cyo gutanga amaraso. Ibikurikiyeho

Nyarugenge: Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Ku itariki ya 25 Werurwe, abaturage b’umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho yabo n’iterambere ry’imiryango yabo.

Ubu butumwa bwahawe abo mu kagari ka Rwampara n’imidugudu ihana imbibi na ko bagera ku bihumbi bitatu nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, aho by’umwihariko bagejejweho ubutumwa bwo gukumira ibiyobyabwenge. Ibikurikiyeho

Abapolisi n’abandi bakozi bo mu bigo bitandukanye bya Leta basoje amahugururwa y’ikoranabuhanga

Ku wa gatanu tariki ya 24 Werurwe, abakozi ba Leta bo mu nzego zitandukanye basoje amahugurwa y’ikoranabuhanga mu gukoresha mudasobwa, akazabafasha gukoresha iryo koranabuhanga  baribyaza umusaruro mu kazi kabo.

Aya mahugurwa yasorejwe ku cyicaro  gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.

Abashoje aya mahugurwa ndetse bakanahabwa impamyabushobozi bose hamwe ni 146 barimo abapolisi 69, abasirikare 55, abacungagereza 9, abakozi ba Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga 6  ndetse n’abakozi 8 b’ikigo cy’igihugu gitanga amahugurwa ku bakozi ba Leta (RMI). Ibikurikiyeho

Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali - Polisi

Mu gihe iterambere ry’Umujyi wa Kigali rikataje, Polisi y’u Rwanda irashimangira ko umutekano w’inyubako zihurirwamo n’abantu benshi ugomba gukazwa; ariko iributsa ko ibyo bitagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ba nyir’amazu n’Ibigo byigenga bishinzwe umutekano ari na byo bihabwa akazi ko kuzirinda.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ,  Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ubwo yari abajijwe ku byavugiwe mu nama yabaye ku wa kane tariki 23 Werurwe uyu mwaka  mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali,  ikaba yari yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda , abahagarariye Ibigo byigenga bishinzwe umutekano ndetse na ba nyir’inyubako  nini zihuriramo  abantu benshi. Ibikurikiyeho

Abanyamakuru n’abahanzi mu bukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge

Biciye mu ihuriro ryabo ryitwa “Arts and Media for Change”, abanyamakuru n’abahanzi  bateye intambwe mu gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, imwe mu ntandaro z’ibyaha bitandukanye bikomeje kwibasira urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Ku wa gatanu tariki 24 z’uku Kwezi, imihanda yerekeza kuri stade ya Kigali i Nyamirambo yari irimo abanyeshuri bagera ku 5000 bo mu mashuri atandukanye yo mu karere ka Nyarugenge yari yahuriye hamwe mu kwamagana ibiyobyabwenge ku nsanganyamatsiko igira iti:"Twese hamwe mu bukangurambaga burwanya icuruzwa n’inyobwa ry’ibyobyabwenge."

Iri huriro ryashyizweho mu Gushyingo umwaka ushize rifite intego yo guhindura no kuyobora urubyiruko mu nzira ikwiye , hashimangirwa kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gufasha imiryango itishoboye. Ibikurikiyeho

Itsinda rya gatandatu ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro

Polisi y’u Rwanda iritegura kohereza itsinda rya gatandatu (FPU) ry’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iri tsinda  ry’abapolisi ni irya kabiri rizaba ryoherejwe muri iki gihugu. 

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro, Assistant Commissioner of Police (ACP) William Kayitare yavuze ko ibikoresho bizakoreshwa n’iri tsinda ry’abapolisi byageze mu Mujyi wa Juba ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abapolisi bagomba kugenda mbere biteguye guhaguruka vuba. Ibikurikiyeho

Hashyizweho itsinda ry’impande zitandukanye rigamije kunoza no guteza imbere umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto

Itsinda rimaze iminsi mike rishyizweho rihuriwemo n’inzego zitandukanye rigamije kunoza no guteza imbere umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto,  riratangaza ko rimaze kugera kuri byinshi mu kuwuteza imbere.

Iri tsinda ryashyizweho mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, rihuriwemo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), Urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative (RCA) ndetse n’impuzamashyirahamwe y’abamotari. Ibikurikiyeho

Polisi irakangurira abaturarwanda kwirinda kugendana amafaranga menshi

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda kugendana amafaranga menshi kuko bishobora kubaviramo kuyibwa, kuyamburwa bayashikujwe  cyangwa kuyata.

Hirya no hino mu gihugu Sitasiyo za Polisi zakira ibirego byo kwibwa no gushikuzwa amafaranga bitewe no kuyatwara mu ntoki, mu bikapu no muri anvelope cyangwa kuyasiga mu modoka.

Urugero rwa hafi ni urwo ku itariki 21 z’uku kwezi  aho mu karere ka Nyarugenge abagabo babiri bashikuje uwitwa Mugabo Jean Marie Vianney  ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda yari atwaye mu ntoki hafi y’isoko ry’akarere ka Nyarugenge riri mu kagari  ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge. Ibikurikiyeho

Abagize Komite zo kubungabunga umutekano barenga 1500 bahuguwe na Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngoma, Kirehe, Bugesera, Rwamagana, Gasabo, Nyanza na Kayonza yahuguye abagize Komite zo kubungabunga umutekano barenga 1500 ku wa 20 na 21 Werurwe uyu mwaka.

Mu karere ka Ngoma yahuguye 351 bo mu mirenge ya Mugesera na Zaza; muri Kirehe yahuguye 340 bo mu mirenge ya Gahara na Nyarubuye; naho mu karere ka Rwamagana Polisi yahuguye abagize izi Komite 265 bo mu mirenge ya Fumbwe na Karenge.

Muri Bugesera yahuguye abagize uru rwego 206 bo mu murenge wa Mareba; mu karere ka Nyanza Polisi yahuguye 176 bo mu murenge wa Kigoma; muri Kayonza Polisi yahuguye 148 baturuka mu murenge wa Nyamirama; naho mu karere ka Gasabo yahuguye 90 bo mu murenge wa Rusororo. Ibikurikiyeho

Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwitiranywa n’ubucuruzi busanzwe bwemewe mu buryo bwinshi, nk’uko ibyaha bimwe bikorwa. Ingaruka zigaragarira ahanini , mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ku mafaranga menshi agendera muri ubwo bucuruzi butemewe.

Urugero ni nk’aho, mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafashe inangiza Kanyanga ifite agaciro ka miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi honyine.

Mu rwego rw’umutekano, ni ubuzima bw’abantu benshi bwatabawe kandi abacyekwaho ibyo bikorwa barafashwe;  naho mu rwego rw’ubukungu , gushora miliyoni 36 mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ni bibi ukurikije ingaruka zivamo ni iherezo ryabwo. Ibikurikiyeho

Abunzi bo muri Bugesera basabwe gufatanya n’izindi nzego kwigisha abaturage kwirinda ibyaha

Abunzi 74 bo mu karere ka Bugesera ku itariki 20 z’uku kwezi basabwe gufatanya n’izindi nzego gukangurira abaturage kwirinda ibyaha bababwira ingaruka zo kubikora; haba ku iterambere no ku mutekano.

Ibi babishishikarijwe n’Umuyobozi w’aka karere, Nsanzumuhire Emmanuel afatanyije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze; hakaba hari mu muhango wo kubashyikiriza amagare 174  bahawe n’Umukuru w’Igihugu, Paul  Kagame. Ibikurikiyeho

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yasabye abagatuye kutaba ba ntibindeba mu kurwanya ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yasabye abagatuye kutaba ba ntibindeba mu gufatanya kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwe; ahubwo bakabyirinda; kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batungira agatoki inzego zibishinzwe ababyishoramo.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 20 z’uku kwezi mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Kimisagara ubwo Itangazamakuru ndetse n’abo baturage berekwaga ibiro by’urumogi bigera kuri 450 byafatiwe mu nzu iri mu mudugudu wa Karwarugabo, mu kagari ka Kamuhoza. Ibikurikiyeho