Mu rwego rwo gukomeza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, ku itariki ya 8 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro ifatanyije n’abaturage bakoze umuganda udasanzwe aho hatunzwe amatafari n'umucanga byo kubaka inyubako ya Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu iri mu mudugudu wa Tarafiporo, akagari ka Bunyunju, umurenge wa Kivumu inagenera abaturage 100 ubwisungane mu kwivuza.
Nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Madame Ayinkamiye Emerance, baganirije abaturage ku kwirinda ibyaha no gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe.
ACP Karasi yabwiye abaturage bari aho ko Polisi y’u Rwanda yishimira ubufatanye badahwema kuyigaragariza, anabasaba gukomeza kwicungira umutekano.
Yavuze ati:”Umutekano dufite niwo shingiro ry’iterambere igihugu cyacu kiri kugeraho, ahatari umutekano nta terambere rihaba. Nimukomeze rero gufatanya na Polisi yanyu, murusheho kwicungira umutekano, mwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’amakimbirane yo mu ngo, maze turusheho gutera imbere.”
Yakomeje avuga ati:”Kubera ko muri abafatanyabikorwa beza mu kwicungira umutekano, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Uburengerazuba akarere ka Rutsiro yageneye abaturage 100 batishoboye ubwisungane mu kwivuza, kandi ubu bufatanye buzakomeza.”
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro nawe yasabye aba baturage kuba amaso n’amatwi by’igihugu, bakirinda ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano batangira amakuru ku gihe.
Yarababwiye ati:”Tuzi neza ko buri rugo rw’akarere kacu rutagira umupolisi ururindira umutekano, niyo mpamvu buri muturage agomba kuba ijisho ry’igihugu, mbese buri wese akaba umupolisi iwe, agatanga amakuru y’ikintu cyose abona gishobora kubahungabanyiriza umutekano.”
Yanabasabye kandi kwita ku burere bw’abana babo no kurangwa n’isuku.
Kuri iyi ngingo yarababwiye ati:”Mukomeze kwita ku burere bw’abana banyu, mubohereze ku ishuri kandi mubarinde ihohoterwa iryo ariryo ryose kimwe no kubakoresha imirimo ivunanye, muhorane isuku haba ku mubiri no ku myambaro, kandi buri rugo rugire ubwiherero bujyanye n’igihe.”
Umwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza witwa Ndererimana Clementine yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aya magambo:”Jye maze igihe muri iki gihugu, ariko imyaka nari narabaye mu Rwanda nari ntarigera mbona aho abapolisi basabana n’abaturage, ubundi twarababonaga tukiruka kuko ntibabaga bazanywe n’amahoro, byabaga ari ukutwirukankana no kudufata ngo badufunge. Ariko ubu turirirwana, tugasangira bakanaduha ubufasha butandukanye. Harakabaho Perezida Kagame waduhaye inzego z’umutekano zidukunda.”
Nyuma y’ibi bikorwa byombi, habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Polisi yo mu ntara y’Uburengerazuba n’ikipe y’akarere ka Rutsiro, umukino urangira ikipe ya Polisi yo mu ntara y’Uburengerazuba itsinze iya Rutsiro igitego kimwe ku busa (1-0).
Kinyarwanda
English











