Ku wa gatandatu taliki ya 10 Kamena, Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yifatanyije n’abaturage b’akagari ka Gafunzo, umurenge wa Sake mu karere ka Ngoma, mu gikorwa cyo gukorera urutoki rungana na hegitari 3,5 , ahanavuguruwe ubwiherero 6 bw’abaturage b’umudugudu w’Umukoni muri kariya kagari butari bumeze neza.
Ni mu rwego rw’ibikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi biteganyijwe ko kizasoza ku italiki ya 16 Kamena ubwo Polisi y’u Rwanda izizihiza isabukuru yayo ya 17.
Iki gikorwa cyayobowe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ngoma, Inspector of Police (IP) Theophile Ndayisaba ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake, Mukayiranga Gloriose n’abaturage barenga gato 1000.
Nyuma y’igikorwa cyo gukorera urutoki, abari bakitabiriye bahawe ikiganiro ku mutekano, aho bakanguriwe kuwugiramo uruhare ndetse no gufatanya bya hafi n’inzego ziwushinzwe cyane cyane Polisi ikorera mu murenge wa Sake.
Mu kiganiro yatanze, IP Ndayisaba yabasabye kwirinda ibyaha ndetse bakagira n’uruhare mu kubirwanya agira ati:” ibi bikorwa byose mugenda mugezwaho na Polisi ndetse n’izindi nzego bigamije iterambere ndetse binafasha kuzamura imibereho myiza yanyu. Murasabwa kugira uruhare mu kubibungabunga.
Ntabwo byagerwaho mu gihe hakirimo bamwe n’ubwo ari bake bishora mu biyobyabwenge, ubujura n’ibindi byaha. Icyo tubasaba rero ni ugukaza amarondo ndetse buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, mu gihe hari aho muketse icyaha mukabimenyesha Polisi ibegereye kugira ngo habeho gukumira hakiri kare”.
Umuyobozi w’umurenge wa Sake , yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ihora hafi abaturage ayobora ikabagira inama ndetse igafatanya nabo mu bikorwa by’umutekano no kwiteza imbere . Yijeje ubufatanye bw’abaturage b’uyu murenge gukomeza kurwanya ibyaha aho batuye no gutanga amakuru atuma umutekano ukomeza kubungwabungwa kurushaho.
Mukayiranga yagize ati:” Ibikorwa tuvuyemo n’ibindi byose by’iterambere bishoboka kuko hari umutekano, uko bitureba rero ni nako umutekano utureba; mwabonye ko tubifatanya n’inzego zishinzwe umutekano niyo mpamvu tugomba gufatanya nazo no mu bindi byose kuko dusenyera umugozi umwo wo kubaka igihugu.”
Mu gusoza, yasabye abaturage ayobora gukomeza mu murongo bahawe na Polisi y’u Rwanda w’ibikorwa biteza imbere imibereho yabo kandi abibutsa no kubanza kubungabunga ibyamaze kugerwaho cyane cyane banicungira umutekano aho yagize ati:” Inzego zishinzwe umutekano zigira akazi kenshi, natwe ibyinshi birimo n’umutekano dukwiye kubyigiriramo uruhare rukomeye zikaza zitwunganira; nitubiha agaciro ntibizatunanira.”
Kimwe no mu tundi turere tw’igihugu, ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kugeza iterambere ku baturage ndetse n’ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha burakomeje muri aka karere, ahamaze gutangwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku ngo zigera kuri 98 zo mu mudugudu wa Kanombe, akagari ka Karenge mu murenge wa Jarama ndetse no ku kigo nderabuzima cya Sangaza mu murenge wa Zaza
Kinyarwanda
English











