Abakora irondo ry’umwuga bagera kuri 405 mu mirenge ya Gikondo, Kigarama na Gatenga yo mu karere ka Kicukiro, bahuriye mu nzu mberabyombi ya Maranatha Church I Gikondo, bahawe amahugurwa kugukumira no kurwanya inkongi z’imiriro n’ibyaha muri rusange ku italiki ya 8 Kamena, aho basabwe gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano n’ikinyuranyije n’amategeko.
Ibi babyigishijwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police(ACP) Jean Baptiste Seminega ari kumwe n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu n’uwari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo, Hanyurwimfura Jean de Dieu.
Mu kiganiro ACP Seminega yatanze , yababwiye ko inkongi z'imiriro ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, ubumenyi buke kurizo, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho kirushwa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ingaruka zikaba guteza sirikwi.
Nyuma yo gusobanurirwa ibizitera, bigishijwe gukoresha ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya (Fire extinguishers), kandi babwirwa ko umuntu utarabona ubushobozi bwo kubigura n’ubwo buri wese akangurirwa kubigira no kumenya kubikoresha kandi akita ku buzima bwabyo areba ko ari bizima, ashobora gukoresha umucanga udatose, amazi, n’ibitaka byumutse mu kuzimya inkongi y’umuriro.
Abanyerondo ry’umwuga babwiwe ko mu gihe habaye inkongi y’umuriro bagomba gukoresha uburyo bigishijwe mu kuzizimya kandi bagatabaza abaturanyi kugira ngo babafashe kuyizimnya kandi ko bagomba guhita bahamagara imirongo ya telefone ya Polisi y'u Rwanda irimo : 111 n’112 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.
ACP Seminega yashoje anibutsa abantu gutunga ibikoresho byabugenewe mu kuzimya inkongi z’imiriro bizwi nka”kizimyamwoto” kugira ngo ziramutse zinabayeho habeho ubutabazi bwihuse, abatabifite kandi bashobora kwifashisha umucanga cyangwa igitaka bidatose.
SP Hitayezu mu kiganiro cye, yibanze ku gutangira amakuru ku gihe maze abwira abitabiriye amahugurwa ati:” Mu byo mushinzwe , harimo gukusanya amakuru ku kintu cyose gihungabanya umutekano cyangwa kinyuranyije n’amategeko kandi mugahita mutanga ayo makuru ku nzego z’umutekano.”
Yabasobanuriye ko amakuru atangiwe igihe agira akamaro cyane mu gukumira ibyaha bitaraba kandi aribyo bikwiye gushyirwamo imbaraga kurusha kubirwanya byabaye cyangwa gufata ababikoze.
Hanyurwimfura wari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wabereyemo amahugurwa, yashimye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa yatanze n’ubufatanye bwayo n’izindi nzego; kandi asaba abahuguwe kuzigisha n’abandi baturage ibyo bize.
Hakizimana Jean Pierre, umwe mu bahuguwe yagize ati:"Nabonaga inkongi z’imiriro mu makuru kuri Tereviziyo ariko sinari nzi ikizitera, uko nazirwanya no kuzizimnya mu gihe zibayeho. Nyuma y’aya masomo, byose nabisobanukiwe ndetse nzanabyigisha abandi duturanye mpereye ku bo tubana mu rugo".
Utabarutse Tharcisse wo mu murenge wa Gikondo we yagize ati:” Tugiye kujya twihutira gutanga amakuru ku nzego zidukuriye kuko iyo ziziye igihe natwe bidufasha kandi bigafasha n’abaturage turindira umutekano, kuko natwe hari ibyo tuba tudashoboye gukemura.”
Kinyarwanda
English











