Tariki ya 9 Nzeri, ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byahariwe ubukangurambaga mu gukumira impanuka, byakomereje mu turere hirya no hino mu gihugu. Ibi bikorwa kuri iyi tariki bikaba byaribanze ku gusibura aho abanyamaguru bambukira umuhanda ndetse banahabwa ubutumwa bujyanye no kwitwararika igihe bakoresha umuhanda cyane cyane igihe bambuka.
Mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo, abanyeshuri, abatwara abagenzi kuri moto n’amagare, abahagarariye amashyirahamwe y’abatwara abagenzi mu mudoka, abaturage n’abayobozi ba Polisi muri aka karere.
Nyuma yo gusibura aho abanyamaguru bambukira umuhanda, igikorwa cyabereye mu mugi wa Ruhango, abari bitabiriye iki gikorwa bahamagariwe kwitwararika igihe bambuka umuhanda kugira ngo impanuka zikumirwe.
Iki gikorwa kandi cyaranzwe no gushyira impapuro z’ubutumwa (stikers) ku modoka z’abagenzi, izi mpapuro zikaba zari ziriho ubutumwa bufite insanganyamatsiko igira iti, “Kubaha amategeko y’umuhanda turengera ubuzima”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, Superintendent Richard Rubagumya yasabye abashoferi n’abandi batwara ibinyabiziga kujya bubaha amategeko y’umuhanda ndetse bakanagira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe ku bashoferi bose bica nkana aya mategeko bityo kugira ngo umutekano wo mu muhanda ubashe kubungwabungwa kandi buri wese abigizemo uruhare.
Yibukije abari bateraniye muri iki gikorwa ko gukumira impanuka bishoboka dore ko yanagaragaje ko impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije, uburangare, gutwara wasinze n’ibindi.
Abari bateraniye muri iki gikorwa banemeranyije uburyo bw’uko mu mashuri yisumbuye hashyirwaho amatsinda ashinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira impanuka zo mu mihanda (Anti accident clubs), ku ikubitiro iri tsinda rikaba kuri iyi tariki ryarahise rishyirwa mu kigo cy’amashuri yisumbuye Indangaburezi cyo mu murenge wa Ruhango.
Ku bijyanye n’aya matsinda, SP Rubagumya akaba yarasobanuye ko aya matsinda ari ingirakamaro kandi ari uburyo bwiza bwo gufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa n’amategeko y’umuhanda ndetse ko byanabafasha kwirinda impanuka zo mu muhanda igihe baba batangiye gutwara ibinyabiziga.
Mu karere ka Gicumbi, iki gikorwa cyakorewe mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mugina giherereye mu murenge wa Nyamiyaga, aha abanyeshuri bakaba naho barigishijwe n’abapolisi uburyo bwo gukoresha umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Umuyobozi w’iki kigo, Mukandafite Solange yashimye ubwitange bwa Polisi y’u Rwanda mu gukumira impanuka zo mu muhanda by’umwihariko akaba yaravuze ko kuba Polisi yarasuye iri shuri ikanigisha abanyeshuri uburyo bwo gukoresha imihanda ari igikorwa cyiza, akaba yaranaboneyeho umwanya wo gusaba abanyeshuri kugira ubushishozi igihe bambuka umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zishobora kubavutsa ubuzima.
Mukandafite yakomeje kandi avuga ko ubuyobozi bw’iri shuri bushingiye ku mpanuro nziza bahawe na Polisi ko bugiye kuzubakiraho bukomeza kuzitanga buri gihe ku banyeshuri bityo kugira ngo impanuka za hato na hato zibashe gukumirwa.
Mu turere Karongi, Gicumbi na Kicukiro naho hatangiwe ubutumwa ku banyeshuri, abamotari n’abashoferi uburyo bwo kwirinda impanuka buri wese yubahiriza amategeko y’umuhanda.
Kinyarwanda
English











