Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibihugu by’ u Rwanda na Uganda byashyizeho ingamba zo kurwanya iterabwoba

Inzego za Polisi z’ibihgu by’ u Rwanda na Uganda kuwa gatatu tariki ya 17 Ukuboza, zahuriye mu karere ka Gisoro ku mupaka wa Cyanika aho zagiraye inama y’umunsi umwe igamije kurwanya no gukumira ibikorwa byose by’iterabwoba ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’abakozi ba za gasutamo, abashinzwe abinjira n’abasohoka bakora ku mipaka y’ibihugu byombi.

Abari bayitabiriye iyi nama bakaba bafashe imyanzuro yo gukomeza gukaza umutekano ku mipaka ihuza ibihugu  byombi bityo kugira ngo iterabwoba rikumirwe.

Imwe muri iyi myanzuro hakaba hari ko inzego zose z’ubuyobozi z’ibihugu byombi zahuriza hamwe imbaraga zigasenyera umugozi umwe zirwanya iterabwoba.

Iyi nama yasabye kandi ko ubukangurambaga ku iterabwoba bwakomeza gukorwa mu bihugu byombi kuva kunzego zohejuru kugera ku muturage wo hasi.

Kuruhande rw’u Rwanda Chief Superintendent Jean Baptiste Murangira, uyobora ishami rya Polisi rirwanya iterabwoba, yavuze ko kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bisaba ibihugu byose bikorana umunsi ku wundi kugira ngo ababikora babashe gutahurwa bityo banatabwe muri yombi.

Yasabye abaturage kandi gukomeza kugira uruhare mu kubirwanya bahanahana amakuru n’inzego z’umutekano kandi bakabigira umuco.

CSP Murangira, ukuriye urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya iterabwoba, yibukije abari bitabiriye iyi nama ko, iterabwoba ari ikibazo kitabangamira umutekano gusa ahubwo ko kinadindiza iterambere ry’ibihugu hirya no hino ku isi.

Assistant Commissioner of Police, David Waswa ukuriye ishami ryo kurwaya iterabwoba mu gipolisi cya Uganda, yavuze ko akarere ibihugu byombi biherereyemo, kibasiwe n’imitwe y’iterabwoba nka FDRL na NARU ariyo mpamvu hagomba umusanzu wa buri wese mu kuyirwanya.

ACP David Wasswa, yasobanuye ko, abakora iterabwoba usanga ahanini baba biyobagiranyije bameze nk’abandi baturage basanzwe, asaba ko n’igihe haba hari amahoro, abo bireba bose bakwiye kuba maso buri gihe kuko gutandukanya abakora iterabwoba n’abandi baturage basanzwe usanga bidakunze koroha.

Iki gikorwa cy’ ubukangurambaga bwo ku rwanya iterabwoba, cyatangiye tariki ya 15 Ukuboza, ki kaba cyarabereye ku mipaka ya Kagitumba, Gatuna na Cyanika.