Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibihugu bihuriye muri Interpol byo mu karere byakoreye rimwe umukwabu wo gufata ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge

 Kuva ku itariki ya 3 kugeza kuya 4 Ukuboza 2014, ibihugu bihuriye mu muryango uhuza Polisi mpuzamahanga (Interpol) byo mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba za Polisi zo mu bihugu 13 byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO), byakoreye rimwe umukwabu wiswe “Operation FAGIA-OPSON I” wo gufata no gukura ku isoko ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano byinjiye mu bihugu mu buryo butemewe n’amategeko n’ibitujuje ubuziranenge hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage b’ibyo bihugu n’ubukungu bwabyo.

Ubwo yavugaga uko uyu mukwabu wagenze n’ibyo wagezeho kuri uyu gatanu tariki ya 11 Ukuboza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko uyu mukwabu wakozwe mu rwego rwo guca ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge akaba yagize ati:”Ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibyinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage no ku bukungu bw’igihugu. Urugero ni aho twafashe imiti y’imyiganano yacuruzwaga muri za Farumasi, kandi yashoboraga kugurwa n’abaturage bazi ko bagiye kwivuza nyamara ntacyo iri bubamarire”.

Yakomeje yemeza ko ibikoresho nk’ibyo bitujuje ubuziranenge biri ku isoko, kuko ibyerekanywe byafatiwe aho bicururizwa nyir’izina, ababifashe batarebye mu bubiko(stock) bw’abacuruzi.

ACP Twahirwa yaboneyeho gusaba abanyarwanda n’abaturarwanda kumenya ko ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano biriho, akaba yagize ati:”Turagirango tubwire abanyarwanda ko ibikoresho by’ibyiganano biriho, barusheho kuba maso birinda ibintu nk’ibi byashyira mu kaga ubuzima bwabo kandi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kandi bahe Polisi amakuru y’aho ibi bintu biri; ndanibutsa kandi abantu barangura bakanacuruza ibi bintu ko nta mahwemo bazabona kuko Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe ukora imikwabu nk’iyi mu buryo buhoraho,ibyiza rero babireka. ”

Uyu mukwabu ukaba  warakozwe ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo  Minisiteri y’ubuhinzi, Minisiteri y’ubuzima, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF).

 Mu byafashwe harimo ibiribwa , ibinyobwa n’inzoga zitandukanye bifite agaciro k’amafaranga 2,427 400 y’amanyarwanda, amavuta yo kwisiga afite agaciro k’amafaranga 6 951 100 y’amanyarwanda, imiti yo kwa muganga ifite agaciro kangana n’amafaranga 2 624 100 y’amanyarwanda, imiti ikoreshwa mu buhinzi ifite agaciro k’amafaranga 2 974 276,  byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’enye n’ibihumbi Magana cyenda na mirongo irindwi na bitandatu na Magana inani y’amanyarwanda(14 976 800).

Umuyobozi w’ubugenzuzi bw’ibitumizwa mu mahanga mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RBS, Bwana Rukundo Olivier yavuze ko ibi bikoresho bitujuje ubuzirange bifite inkurikizi mbi ku buzima bw’abantu; aho inzoga ziteza indwara nka kanseri, impyiko n’izindi, amavuta akaba ateza indwara z’uruhu, naho imiti ikangiza ubudaharwa bw’umubiri.

Ingingo ya 377 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora icyaha cy’iyigana,ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2)kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000Frw) .