Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibihugu bihuriye muri Interpol byo mu karere byakoreye rimwe umukwabu wo gufata ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge

Kuva ku itariki ya 1 kugeza kuya 3 Ukuboza 2014, ibihugu bihuriye mu muryango uhuza Polisi mpuzamahanga (Interpol) byo mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba za Polisi zo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO) byakoreye rimwe umukwabu wiswe “Operation Fagia” wo gufata no gukura ku isoko ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano byinjiye mu bihugu mu buryo butemewe n’amategeko n’ibitujuje ubuziranenge hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage b’ibyo bihugu n’ubukungu bwabyo.

Ubwo yavugaga uko uyu mukwabu wagenze n’ibyo wagezeho kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukuboza, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, yavuze ko uyu mukwabu wakozwe mu rwego rwo guca ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge akaba yagize ati:”Ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibyinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku bukungu bw’igihugu. Urugero ni aho twafashe imiti y’imyiganano yacuruzwaga muri za Farumasi, kandi yashoboraga kugurwa n’abaturage bazi ko bagiye kwivuza nyamara ntacyo iri bubamarire”.

Yakomeje avuga ko ibikoresho nk’ibyo bitujuje ubuziranenge binateza impanuka zihitana abantu. Aha akaba yatanze urugero rw’inkongi z’umuriro zari zimaze iminsi zivugwa mu gihugu, ahanini zaterwaga n’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge abantu bubakisha.

ACP Kuramba yasabye abanyarwanda n’abaturarwanda kumenya ko ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano biriho, akaba yagize ati:”Turagirango tubwire abanyarwanda ko ibikoresho by’ibyiganano biriho, barusheho kuba maso birinda ibintu nk’ibi byashyira mu kaga ubuzima bwabo kandi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kandi bahe Polisi amakuru y’aho ibi bintu biri”.

Uyu mukwabu ukaba warakozwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’ubucuruzi, Minisiteri y’ubuhinzi, Minisiteri y’ubuzima, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF). Mu byafashwe harimo ibinyobwa n’inzoga zitandukanye, amavuta yo kwisiga, imiti yo kwa muganga n’ikoreshwa mu buhinzi, Karitushi (Cartouches) zijyamo wino zikoreshwa mu gufotora impapuro n’ibindi bikoresho byo kwa muganga bitujuje ubuziranenge, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’enye n’igice (14.500.000Frw).

Umuyobozi w’ishami rigenzura iyubahirizwa ry’ubuziranenge muri RBS, Nzayire Philippe yavuze ko ibi bikoresho bitujuje ubuzirange bifite inkurikizi mbi ku buzima bw’abantu; aho inzoga ziteza indwara nka kanseri, impyiko n’izindi, amavuta akaba ateza indwara z’uruhu, naho imiti ikangiza ubudahangwara bw’umubiri.

Muri uyu mukwabu hakaba harafatiwemo abantu 3 bakekwaho kwigana ibicuruzwa by’abandi no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu mukwabu uje ukurikira uwabaye muri Kamena uyu mwaka witwaga “Operation wipe out”.

Ingingo ya 377 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora icyaha cy’iyigana,ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2)kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000Frw) .