Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru byumvikanye guhererekanya imfungwa

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Ugushyingo, I Nyamata mu karere ka Bugesera, hashojwe inama y’iminsi itatu yigaga ku mahoro n’umutekano  yari yahuje abashinzweabaminisitiri b’ umutekano bo mubihigu bihuriye ku mushinga w’umuhora wa ruguru aribyo u Rwanda rwakiriye inama, Kenya na Uganda.

Iyi nama yarangijwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagamijwe guhererekanya abanyabyaha ndetse n’abamaze gukatirwa baba bahungiye muri kimwe muri ibi bihugu.

Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda, Sheikh Musa Fazil Harerimana ari nawe uyoboye bagenzi be muri iki gihe, yasobanuye ko aya masezerano, ku ruhande rumwe aje korohereza imiryango y’abanyabyaha baba bafungiye mu bindi bihugu, bikazagabanya indendo bakoraga bajya kubasura.

Yagize ati:”turashaka ko aba bafungwa baba aho imiryango yabo ibabona bitayigoye, ariko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizabaho mu minsi ya vuba habanje kunonosorwa niba bazajya bajyanwa n’ibihugu bafungiyemo cyangwa niba bazajya batwarwa n’ibihugu bavukamo ngo bagezwe aho bagomba gufungirwa, hakigwa n’igihe ibyo byose bigomba gukorwamo.”

Iyi nama kandi yanzuye ku ishyirwamubikorwa ryo gushakira umutekano w’umushinga  w’iterambere ry’ibihugu bihuriye kuri uyu  muhora wa ruguru, akaba ari igitekerezo cy’ibihugu by’u Rwanda , Kenya na Uganda, ukaba ugamije kwihutisha iterambere ry’akarere biherereyemo biciye mu bikorwa remezo, ubucuruzi n’ubukungu muri rusange.

Hafashwe umwanzuro kandi  ku ngamba z’ihuzabikorwa mu by’umutekano, hagenzurwa abanyabyaha n’ibikorwa byabo  muri ibi bihugu, guhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha bishingiye ku bukungu, ku butagondwa ndetse no guha umutekano imipaka y’ibi bihugu.

Mu bindi, hizwe ku kwita ku basaba ubuhungiro muri ibi bihugu,  ku bufatanye mu kurwanya no gukoma imbere ibiza  ndetse n’ingamba mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, aho havuzwe ko hazahyirwaho amategeko ahuriweho n’ibi bihugu, u Rwanda akaba arirwo ruzakora imbanzirizamushinga y’ayo mategeko, mu gihe  Uganda yahawe kuziga ku birebana n’impunzi.

Ambasaderi James Baba , Minisitiri w”Umutekano wa Uganda, mu ijambo rye , yashimye u Rwanda ku iterambere rwagezeho, aho yagize ati:” Natangajwe n’uburyo u Rwanda rurimo gutera imbere kandi mu gihugu hose Atari I Kigali gusa, iki gihugu kiragenda kiba ahantu heza ho gushora imari,..dukeneye rero umutekano w’iyo mari iba yashowe, niyo mpamvu hatabayeho izi ngamba z’umutekano ntacyakorwa.”

Uhagarariye Kenya mu Rwanda, Bwana John Mwengemi, yavuze ko iyi nama ari ishingiro ry’ibikorwa by’ahazaza kandi igihugu cye cyumva impamvu yabyo

Inama y’Abaminisitiri yakurikiye iyari yahuje abakuru ba za Polisi z’ibi bihugu, nayo yize ikanafata imyanzuro ku byari byizwe n’impuguke zivuye muri biriya bihugu bitatu , ibyemezo byayifatiwemo bikaba byari mu murongo w’ibyari byizweho mu nama yabereye I Nairobi mu kwezi gushize.

Kuri uyu wa kane, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana  yari yayoboye inama yahuje abayobozi ba za Polisi z’u Rwanda , Kenya na Uganda n’izindi nzego zishinzwe umutekano muri ibyo bihugu aho yavuze ati” Kugera ku nshingano kw’ inzego duhagarariye bizaba umusemburo wo kugira akarere k’amahoro kandi kabereye gukoreramo no gushoramo imari, niyo mpamvu tugomba guha agaciro ibyo dutegerejweho.”

Inzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi, iperereza, iz’abinjira n’abasohoka hamwe n’izishinzwe amagereza muri ibi bihugu bitatu,  zirangaje izindi imbere mu gushyira mu bikorwa ubufatanye hagamijwe iterambere ry’ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru, aho izi nzego, mu gika cya kabiri cy’imyanzuro yafashwe hagati yazo, harimo kurwanya ibyaha no guha umutekano ababituye, kurinda icyahungabanya iterambere n’umutekano muri rusange w’ibihugu bihuriye ku muhora.