Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibigo byigenga bicunga umutekano byakanguriwe kurushaho gukora kinyamwuga

Kuri uyu wa   Kane tariki ya 17 Mutarama, mu karere ka Gasabo habereye amahugurwa y’iminsi ibiri y’abayobozi b’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Ni  amahugurwa agamije kongera ubunyamwuga ariko cyane cyane hibandwa ku kurebera hamwe imikorere n’imikoranire no kongera ingufu mubitameze neza .  

Aba bayobozi  34 b’ibigo bigera kuri 17 byemwe mu Rwanda nibo bayitabiriye,  basabwe kurushaho gukora kinyamwuga kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix  Namuhoranye ubwo yatangiza ku mugaragaro aya mahugurwa.

DIGP Namuhoranye afungura aya mahugurwa yabwiye aba bayobozi ko igihugu kirushaho kugenda gitera imbere umunsi ku munsi kandi ko muri uko gutera imbere ari nako abanzi b’umutekano batakifuriza ibyiza ndetse n’ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge ,ubujura n’ibindi nabyo birushaho kwiyongera.

Yagize ati”Ibi byose rero bishobora gutegurirwa aho turinze ugasanga biduciye mu rihumye abarinzi batabibonye bikaba byatwara ubuzima bw’abo dushinzwe kurinda cyangwa se ibintu byabo bikangirika. Niyompamvu tubasaba nk’abafatanyabikorwa ba Polisi mu gucunga umutekano ko mwarushaho gukangurira abo muyoboye kurushaho gukora kinyamwuga”.

Yakomeje ababwira ko aya mahugurwa yababera inzira nziza n’umusingi wo kurushaho kwegera abo bakoresha bakabibutsa inshingano zabo.

Yagize ati “ Mu bakozi mukoresha barenga ibihumbi 20, ntekereza ko baramutse bakoze kinyamwuga umutekano waba mwiza. Ikindi nanone mubegereye mukabigisha gukorana neza n’abo bakorera ndetse n’abaturage muri rusange, mpamya neza ko bajya babaha amakuru y’abakora ibyaha”.

Yasoje abizeza ubufatanye na Polisi y’igihugu, anabasaba ko ayo mahugurwa azababera urubuga rwo guhanahana  amakuru azatuma bo n’abo bayoboye barushaho gucunga umutekano.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo bicunga umutekano, Nkurunziza Andrew yavuze ko amahugurwa bahawe hari byinshi azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “ Aya mahugurwa aziye igihe. N’inzira nziza yo kwiga byinshi bizadufasha kurushaho gucunga umutekano”.

Kuri ubu mu  Rwanda harabarirwa ibigo byigenga 17 bishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu buryo bwemewe n’amategeko aho bikoresha abakozi bagera kubihumbi 20.