Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama, mu karere ka Gasabo habereye y’iminsi ibiri y’abayobozi b’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Ni amahugurwa agamije kongera ubunyamwuga ariko cyane cyane hibandwa ku kurebera hamwe imikorere n’imikoranire no kongera ingufu mubitameze neza .
Aba bayobozi 34 b’ibigo bigera kuri 17 byemwe mu Rwanda nibo bayitabiriye, basabwe kurushaho gukora kinyamwuga kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.
Ibi babisabwe n’Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye ubwo yatangiza ku mugaragaro aya mahugurwa.
DIGP Namuhoranye afungura aya mahugurwa yabwiye aba bayobozi ko igihugu kirushaho kugenda gitera imbere umunsi ku munsi kandi ko muri uko gutera imbere ari nako abanzi b’umutekano batakifuriza ibyiza ndetse n’ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge ,ubujura n’ibindi nabyo birushaho kwiyongera.
Yagize ati”Ibi byose rero bishobora gutegurirwa aho turinze ugasanga biduciye mu rihumye abarinzi batabibonye bikaba byatwara ubuzima bw’abo dushinzwe kurinda cyangwa se ibintu bya bo bikangirika. Niyompamvu tubasaba nk’abafatanyabikorwa ba Polisi mu gucunga umutekano ko mwarushaho gukangurira abo muyoboye kurushaho gukora kinyamwuga”.
Yakomeje ababwira ko aya mahugurwa yababera inzira nziza n’umusingi mwiza wo kurushaho kwegera abo bakoresha bakabibutsa inshingano zabo zo gucunga umutekano.
Yagize ati” Mu bakozi mukoresha barenga ibihumbi 20, ntekereza ko baramutse bakoze kinyamwuga umutekano waba ntavogerwa. Ikindi nanone mubegereye mukabigisha gukorana neza n’abo bakorera ndetse n’abaturage muri rusange, mpamya neza ko bajya babaha amakuru y’abakora ibyaha”.
Yasoje abizeza ubufatanye na Polisi y’igihugu, anabasaba ko ayo mahugurwa azababera urubuga rwo guhanahana amakuru azatuma bo n’abo bayoboye barushaho gucunga umutekano.
Umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo bicunga umutekano, Nkurunziza Andrew yavuze ko amahugurwa bahawe hari byinshi azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati:” Ati aya mahugurwa aziye igihe, ni nzira nziza yo kwiga byinshi bizadufasha kurushaho gucunga umutekano n’ibyabo”.
Nkurunziza yaboneyeho gusaba ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuzajya babaha abarimu bo kujya batanga amahugurwa ku bakozi babo.
Kuri ubu mu Rwanda harabarirwa ibigo byigenga 17 bishinzwe gucunga umutekano w’abano n’ibyabo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kinyarwanda
English











