Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibiganiro byo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri birakomeje

Mu gihe abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko by’igihembwe cya mbere, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere dutandukanye yafashe umwanya wo kubaganiriza ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo, kuri uyu  wa kane tariki ya 3 Mata 2014 yaganirije abanyeshuri, abayobozi n’abarezi bose hamwe barenga 990 n’abayobozi ndetse n’abarezi babo barenga 50 bo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Pawulo riherereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

Ibiganiro byatanzwe na Assistant Inspector of Police(AIP) Alexandre Minani  ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Gasabo  harimo kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, ari nako abasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge akunda kuboneka mu mujyi wa Kigali, n’uko babyirinda.

Yanabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ry’aba irikorerwa abana n’iribera mu ngo.

AIP  Minani yakomeje asaba abanyeshyuri bagiye kujya mu biruhuko kuzarangwa n’ imyitwarire myiza, baharanira kurangwa n’ikinyabupfura nk’uko bari bameze ku ishuri, birinda ibyabashora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge.

Yabasabye kandi ko mu gihe hagize ukorerwa ihohoterwa cyangwa akabona uwo rikorerwa  bakwiye kwihutira gutanga amakuru kuri Polisi ibegereye kugirango ibyo byaha biburizwemo bitaraba.

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye aho babajije uburyo batanga amakuru mugihe babonye abakoresha ibiyobyabwenge  maze bahabwa nimero zitishyurwa zikorera mukarere ka Gasabo ndetse nizindi nimero za Polisi zitandukanye batangaho amakuru.

Umuyobozi w’ishuri Bernard Banamwana yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.

Kuri we, ngo  ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.