Taliki ya 14 nyakanga 2014 mu ishuri rikuru rya polisi riherereye mu karerer ka Musanze habereye ibiganiro by’impuguke ku mahoro bikaba byarageze kumyanzurom ishimishije iyo nama yarangiye abayitabiriye bahamagairwa guhuza ubumenyi n’ubushobozi kugirango bahashye ingorane inzego z’umutakano zihura nazo mugushyira mubikorwa amategeko.
Ibi biganiro bikaba byarabanjirijwe n’inama y’abapolisi28 baturutse mu bihugu icyenda by’akarere k’ Afurika y’Iburasirazuba bari mu mahugurwa agenewe abapolisi bakuru muri iri shuri.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umutekano Ambasaderi Valens Munyabagisha asoza ibiganiro yavuze ko ntarwego na rumwe rushobora kwikemurira ibibazo by’umutekano hatabayeho ubufatanye
Ambasaderi Munyabagisha yakomeje agira ati” Iyi nama yabaye ingirakamarocyane cyane kubayitabiriye yabigishije byinshi kandi ntagushidikanya ko yabunguye ubumenyi mubijyanye n,amahoro n’umutekano“
Ambasaderi yakomeje avuga ko ibiganiro byateguwe n’ishuri hihuza abshyitsi batandukanye harimo ab’umutekano,ubutabera n’abanyamakuru bose bakaba baragize uruhare rugaragara mu kunoza ubwisanzure n’amahoro by’abaturage.
Yongeyemo kandi agira ati twese turabizi ko gukemura ibibazo by’amahoro n’umutekano ari ibintu bitoroshye,ibi biganiro byahaye ababyitabiriye ibitekerezo birambuye muri rusange by’ukuntu haboneka ibisubizo ku kunoza ubu shakashatsi bwabo kumahoro n’umutekano
Muri ibyo biganiro IGP Emmanuel K Gasana umwe mubabyitabiriye yashimiye inzego zishyira amategeko mubikorwa kubujyanama bwabo n’ubuyobozi bwiza aho yagize ati”Ntabujyanama bw’abayobozi b’u Rwanda, abashinzwe gushyira amategeeko mubikorwa ntacyo bageraho”
Yongeyemo kandi agira ati”muri iki gihe hari ibyaha bisaba ubushishozi budasanzwe n,ingamba nshyanshya.
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko imitwe y’iterabwoba iturutse muri Repuburika iharanira demokarasi ya kongo ikoresha itangazamakuru mugukwirakwiza ibihuha.
Arthur Asiimwe, umuyobozi wa radiyo Rwanda yavuze ko inzegom zishinzwe umutekano zikwiye gufatanya n’itangazamakuru muguhanahana amakuru dore ko ari nabwo buryo bwiza bwo gukumira ibyaha.
Aba banyeshuri baka bahabwa impamyabushobozi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mumashami akurikia: operational staff work of police’ itangwa na polisi y’igihugu cy’u Rwanda, ‘strategic leadership and management,’ (level seven certificate), itangwa na UK-based Bramshill Police College na Master’s in ‘Peace Studies and Conflict Management’ itangwa kubufatanye bw’ishuri rikuru ry’u Rwanda n’ishuri rikuru ry’imyuga n’imbonezamubano(CASS) .
Kinyarwanda
English











