Nyuma y’aho i Kampala muri Uganda abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bemereje amasezerano yo guhuza imbaraga no gutabarana hagati yabyo. Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Gicurasi, i Kigali mu Rwanda hateraniye inama y’impuguke mu bya gisirikare, Polisi n’izindi nzego zishinzwe gucunga umutekano irimo kwigira hamwe ingamba z’uko ayo nasezerano yashyirwa mu bikorwa.
Afungura iyi nama ku mugaragaro, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Generali Patrick Nyamvumba, yavuze ko aka karere kagaragaramo udutsiko tw’iterabwoba nka FDLR na ADF NALU akaba ariyo mpamvu hagomba ubufatanye bw’ibihugu by’aka karere mu kuturwanya.
Mu bihugu byitabiriye iyi nama harimo Rwanda, Uganda, Kenya n’Uburundi ndetse na Sudani y’Amajyepfo byaje nk’indorerezi kuko ibi bihugu byombi bitasinye ayo masezerano ariko bakaba bateganya kuyasinya ,ikindi kandi mu rwego rwo gucunga umutekano muri aka karere ibyo bihugu nabyo birarebwa cyane cyane ko umutekano atari uwa Uganda ,u Rwanda cg Kenya gusa ahubwo ari uw’akarere kose.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ububanyi n’amahanga Commissioner of Police (CP) Jimmy Hodari, yavuze ko ayo masezerano arimo ibice bibiri ariko byuzuzanya aribyo ubufatanye bw’ingabo z’ibyo bihugu mu kubungabunga umutekano no guhanahana abanyabyaha, n’igice cy’ubufatanye bw’izo ngabo mu kurinda amahoro no gutabarana.
Nyuma yo kurebera hamwe ibikubiye muri ayo masezerano, abari mu nama bazashyiraho imikorere na politiki bizayagenga.
Ibizava muri iyi nama, bizashyikirizwa ba Minisitiri babishinzwe babinononsore, nabo bazabishyikirize abakurub’ibihugu, bakaba aribo bazafata umwanzuro.
Kinyarwanda
English










