Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe i Kigali, hateraniye inama y’iminsi 3 ihuje ibihugu 7 yiga kuburyo harwanywa ibikoresho n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Ikaba yaritabiriwe n’ibihugu bya Tanzaniya,Uganda,Kenya,Zambiya,Botswana n’u Rwanda.
Iyinama yatumiwemo ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), Minisiteri y’ubuzima ndetse n’abahagarariye amabanki mu Rwanda.
Iyi nama ibaye nyuma y’uko hamaze kugaragara ikibazo cy’ibicuruzwa bitandukanye bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetsen’umutekano wabo.
Afungura iyo nama ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana, yavuze ko inama nk’iyi ari ingirakamaro kuko kuba ibihugu bitandukanye byayitabiriye bizabafasha kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ibyaha ndengamipaka no kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Yanavuze kandi ko iyi nama izafasha ibitekerezo ku mikorere ya za Polisi z’ibihugu byayitabiriye amahugurwa ndetse no guhananahana amakuru byihuse n’uburyo harwanya ruswa.
Marquez Robert umuhuzabikorwa wa Polisi mpuzamahanga mu karere ka 5, yashimiye Polisi y’u Rwanda, akaba yavuze ko gufatanya mu kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ari ngombwa kugirango bidahungabanya umutekano n’ubuzima by’abaturage.
Chief Superitendent of Police (CSP)Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi ukuriyePolisi mpuzamahanga mu Rwanda, yavuzeko kuba inama nk’iyi ibereye mu Rwanda ari isura nziza urwanda rugaragaza mu ruhando mpuzamahanga, akaba yanavuze ko iyi nama izabafasha guhanahana amakuru kubijyanye n’ibyaha ndengamipaka,birimo kugaragaza ibicuruzwa byinjira binyuranyije n’amategeko n’ibitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima n’ubukungu by’abaturage.
Aha yatanze ingero za bimwe mu bikoresho birimo imiti yoza ameyo na kanta ikunze gukoreshwa n’abadamu mu gusukura imisatsi yabo ko bimaze kugaragara ko bimwe na bimwe biba ari ibihimbano, hakiyongeraho n’amafaranga y’amakorano akunze kugaragara muri ibi bihugu.
Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda itakwifasha urwo rugamba yonyine, akaba ariyo mpamvu hasabwa ubufatanye bw’ibihugu n’inzego zitandukanye mukurwanya ibyo byaha hakoreshwa uburyo bwo guhananahana amakuru kuburyo.
Kinyarwanda
English











