Impuguke mu by’umutekano n’amahoro zo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya batangiye inama yo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’umuhora w’Amajyaruguru (Northern Corridor).
Abari muri iyo nama bakaba bava mu nzego z’umutekano, inzego zishinzwe gucunga amagereza ,izishinzwe abinjira n’abasohoka, iz’ishinzwe ibikorwa remezo n’izishinzwe gucunga ibiza.
Umushinga w’umuhora w’amajyaruguru ugamije kwihutisha iterambere ry’akarere, cyane cyane mu kongera ibikorwa remezo nyambukamipaka, ubucuruzi, politiki n’ubukungu.
Kuri uyu wa mbere, izi nzego z’umutekano zigiye hamwe ingama zo gukumira gukemura amakimbirane na jenoside, kwitegura guhangana n’ibiza, kurwanya ibyaha nyambukiranyamipaka n’ibyaha bikomeye nk’iterabwoba, n’ icuruzwa ry’abantu.
Iyi nama izamara iminsi 6 ikaba izaniga ku ihahirana ry’abaturage b’ibi bihugu
bakoresheje indangamuntu zabo, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jimmy Hodali wari uri muri iyo nama yagize ati:”Iyi nama izaniga ibibazo bituma abaturage b’ibi bihugu batagenderana bakoresheje indangamuntu zabo, banashyireho ingamba zatuma ibibazo byose bihari bikemuka”.
ACP Hodari yanavuze ko iyi nama iziga uko ibindi bihugu bishaka kwinjira muri uyu muryango byakwinjizwamo.
Ibi bihugu bikaba byaremeranyijwe gukorana mu gukumira, guhosha no gukemura amakimbirane, gukumira jenoside, kurwanya iterabwoba, kurwanya no kugabanya ibiza, kwirinda igitera ubuhunzi, kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto, kurwanya ibyaha ndengamipaka, kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, guhanahana imfungwa n’ibindi.
Ingingo ya kabiri y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibi bihugu , ivuga ko inzego z’umutekano z’ibi bihugu zigomga gufatanya mu kurwanya ibyaha, gucunga umutekano w’abantu no guhashya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano cyaterwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Kinyarwanda
English











