Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Yahitanywe no kwikuramo inda

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 42 wari utuye mu kagari ka Karambi , mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Huye, yitabye Imana ku itariki 16 Gicurasi, bikaba bikekwa ko urupfu rwe rwaba rwaratewe n’inda y’amezi atanu yari amaze kwikuramo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Supt. of Police (SP)Vincent Nduwayezu, yavuze ko nyakwigendera yanyoye imiti  ivuguswe mu byatsi yazaniwe n’umugabo maze akimara kuwunywa inda yari atwise ihita ivamo, mu kanya gato nawe ahita yitaba Imana.

Uwo mugabo ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje yahise ajugunya mu musarani iyo nda yari imaze kuvanwamo.

SP Nduwayezu yagize ati: "Abantu bamwe bahitamo kwikuramo cyangwa kwikuzamo inda kubera ko baba bazitwise mu buryo butunguranye biturutse ku kutagena igihe cyo gutwita no kubyara. Ibi n’ukuvutsa uburenganzira bwo kubaho uwagombaga kuvuka. Abantu bakwiye rero kutabikora kugirango badahura n’ingaruka zirimo bene nka ziriya zo kwitaba Imana no gufungwa."

Yagize kandi ati: "Mu gihe habayeho gutwita ku buryo butunguranye, umwanzuro si ukuyikuramo cyangwa kuyikuzamo. Uwagwiriwe nabyo agomba kuyireka akayibyara aho gukora icyaha gikurikirwa n’izindi ngaruka mbi zitandukanye."

SP Nduwayezu yavuze ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane uwahaye uwo mugabo iriya miti ikekwa kuba ari yo yavanyemo iriya nda yabaye intandaro y’urupfu rw’uriya mugore.

Yavuze ko umurambo w’uwo mugore kimwe n’iyo nda, yaje kuvanwa mu musarani, byajyanywe ku bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda kugirango bikorerwe isuzuma.

Yakanguriye abaturage kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha muri rusange batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ingingo y’162 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Ingingo ya 163 ivuga ko umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyir’ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).

Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 164 ivuga ko iyo ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw’umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) niba umugore yaremeye gukuramo inda cyangwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), niba umugore atigeze abyemera.

Ingingo ya 165 ivuga ko nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira: 1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu; 2° kuba yarashyingiwe ku ngufu; 3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; 4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.