Ubu ni ubutumwa bwahawe urubyiruko rw’abanyeshuri bagera ku 180 bari bamaze igihe kingana n’ukwezi muri gahunda y’intore mu biruhuko, ubu butumwa babuhawe kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukuboza ubwo basozaga iyi gahunda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba bari bitabiriye uyu muhango ndetse banaha ubutumwa aba banyeshuri.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro yagaragarije aba banyeshuri ko aribo ubwabo bagomba kubaka ejo hazaza habo heza. Yababwiye ko kugira ngo bazagere ku nzozi zabo nziza bagomba kwirinda ikintu cyose cyatuma bacikiriza amashuri yabo. Yagarutse cyane ku kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, kujya mu ngeso z’ubusambanyi n’ibindi bitandukanye.
Ati: “Muracyari bato, mugomba gutegura ejo hanyu heza mukiri bato, murasabwa kwirinda ibiyobyabwenge birimo kwangiza urubyiko muri iki gihe, uretse kuba byangiza ubuzima, ni icyaha ubifatiwemo arafungwa. Ikindi kirareba cyane abakobwa, mugomba kwirinda utuntu twose babashukisha bakaba babatera inda mugacikiriza amashuri yanyu.”
Yabagaragarije ko nibashobora kwirinda biriya byose bagashyira umutima ku masomo yabo yo mu ishuri nta kabuza bazagera ku nzozi zabo kandi ari nazo z’igihugu.
CIP Twajamahoro yakomeje yibutsa uru rubyiruko kuba umusemburo w’umutekano wo mu muhanda bakirinda ikintu cyose cyatezamo impanuka.
Ati: “Urubyiruko mukunze kugaragara murangariye kuri telefoni murimo mwambuka umuhanda cyangwa murimo kuwugendamo. Murasabwa kubyirinda, igihe uziko uri mu muhanda irinde kurangara, mbere yo kwambuka umuhanda banza urebe hakurya no hakuno ko nta kinyabiziga kigiye gutambuka. Murasabwa kujya mugendera mu gice cy’ubumoso bw’umuhanda kugira ngo ibinyabiziga bibaturuka imbere bize mubireba.”
Yabakanguriye kujya batanga amakuru igihe cyose hari abantu babonye bica amategeko y’umuhanda, nk’abatwara ibinyabiziga barangariye kuri telefoni, abagendera ku muvuduko ukabije n’andi makosa atandukanye.
Mugabo Vital, Umunyabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Tumba yasabaye uru rubyiruko gufasha urubyiruko bagenzi babo batagize amahirwe yo gukomeza kwiga. Abasaba ko ibyo bigishijwe bitaba amasigara cyicaro, ahubwo bazabigeze kuri bagenzi babo batashoboye kwitabira itorero.
Yagize ati: “Hari bagenzi banyu batashoboye kwitabira iri torero, inyigisho mwariherewemo mutazisiga hano ahubwo mugende muzigeze kuri bagenzi banyu. Ari abo muzahurira ku mashuri ndetse n’abandi batagize amahirwe yo kwiga mujye mushaka uko muhura mubaganirize.”
Yabasabye ko muri ibi bihe by’ibiruhuko bazajya bareba bamwe mu batishoboye bari mu midugudu aho batuye bakareba ibyo babafasha nko kububakira uturima tw’igikoni n’indi mirimo ijyanye n’isuku.

Kinyarwanda
English










