Huye :Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyahaKuri uyu wa 27 Ukwakira urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu mirenge igize akarere ka Huye bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Polisi bukorera muri ako karere.Uru rubyiruko rukaba ryiyemeje ko rugiye kongera imbaraga mu kurwanya icyaha cyose bahereye ku kumenya ahakomoka ikiyobyabwenge cy’urumogi ariyo ntandaro y’ibyaha .
Ni inama yayobowe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Superintendent of Police(SP) JMV Karegeya, wasabye uru rubyiruko kujya rufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye bigamije kubateza imbere cyane nko kubakira abageze muza bukuru n’abandi batishoboye.
Yagize ati:"Nk’urubyiruko , ni mwe mbaraga z’igihugu, aho kugira ngo umukecuru w’incike cyangwa umusaza inzu imugweho cyangwa ubwiherero bumusazireho mwazajya mubasura mukareba icyo mwabafasha, ibyo nta mafaranga byabasaba, ni amaboko yanyu mwakoresha."
SP Karegeya yakomeje abibutsa ko ibyo byose batabigeraho mu gihe hari umutekano muke maze aboneraho kubasaba gukomeza kubungabunga umutekano bafatanyije n’abaturage no gukumira ibyaha bitaraba,ibi bakabikora bafatanya n'inzego z'ibanze bakamenya ibibazo biri mu miryango itandukanye n'icyo bakwiye kuyifasha.
Yagize ati:" Mu gukumira ibyaha nta kindi musabwa, mwebwe nk’abantu basobanukiwe musabwe gufasha ubuyobozi kwegera abaturage mukabigisha bakareka amakimbirane mu miryango , mu kabigisha ububi bw’inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge" .
Yakomeje asaba uru rubyiruko kujya rugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’amarondo ya ninjoro mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano abaturage bafite muri iki gihe.
Mu gusoza iyi nama urubyiruko narwo rwahawe umwanya rutanga ibitekerezo aho rwiyemeje ko rugiye gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha kandi rugafatanya n'ubuyobozi muri byose.
Musangamfura Emmanuel , umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabusha mu karere ka Huye yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha bahereye ahaturuka ikiyobyabwenge cy’urumogi mbere y’uko kigera mu baturage ngo bakigure.
Yagize at: "Ubundi ibyaha byose bikunze guturuka ku businzi ndetse no rumogi rimwe na rimwe rujya rugaragara ino aha,icyo tugiye gukora ni ukubirwanya duhereye mu mizi , tukabanza tukamenya aho bituruka mbere y’uko kigera mu baturage,tukamenya ababitunda bakanabicuruza."
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye yashoje inama ashimira uru rubyiruko uburyo rusanzwe rwitwara mu gufatanya na Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha, abasezeranya ubufatanye nk’uko bisanzwe.Yabasabye ko bazajya babagisha inama aho baba bakeneye ubufasha bwisumbuyeho.
Kinyarwanda
English











