Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Umuturage yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa

Niyonizeye Joselyne w’imyaka 24 y’amavuko yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’ibihumbi ijana (100,000frws) ngo afungure umubyeyi we, kuri uyu wa 27 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko Niyonizeye yagiye kuri sitasiyo ya Polisi ikorera mu murenge wa  Ngoma abonye umupolisi uri ku kazi ashaka kumuha ruswa ya 100,000frws ,yifuza ko yamufungurira umubyeyi we witwa Mukeshimana Olive wakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ati “Ahagana saa 12h00 nibwo uyu mukobwa yaje kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma maze yegera umupolisi ahasanze, amubwira ko amuha ibihumbi 100 ngo amufungurire umubyeyi we, ubwo nibwo yayazanaga uwo mupolisi ahita amufata amushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri iyo sitasiyo.”

Yakomeje avuga ko uwo mubyeyi w’uyu mukobwa yifuzaga gufunguza yari amaze iminsi micye akatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa hategerejwe ko ashyikirizwa gereza kugira ngo akomerezeyo igihano yakatiwe kingana n’imyaka 4.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu mucyo bityo ko ntawukwiye kumva ko azahabwa serivise binyuze muri ruswa kuko uzabigerageza wese azabihanirwa n’amategeko kuko ntawe utazi ububi n’ingaruka za ruswa.

Yagize ati “Ruswa aho yagaragaye harangwa na serivise mbi kandi tuzi imitangire mibi ya serivise ko idindiza iterambere ry’igihugu bityo bigateza ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu, ikindi udafite icyo gutanga ntabone serivise yifuza kandi buri mu muturage wese akwiye kubona serivise yifuza nk’uko ayemerewe.”

Yakomeje avuga ko uyu mupolisi akwiye gushimirwa kuko yakoze kinyamwuga, yibutsa abaturage ko buri wese afite inshingano zo kurwanya ruswa yivuye inyuma atangira amakuru ku gihe aho ayibonye cyangwa se ahandi abonye ibindi byaha kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo agira inama abaturage ko bakwiye kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko ashyirwaho kugira ngo yubahirizwe utayubahirije akabihanirwa.

Niyonizeye Joselyne nahamwa n’icyaha azahanishwa  ingingo ya 4 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku w’undi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.