Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Umugore yahaye Polisi amakuru ko umugabo we yenga Ibikwangari

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 utuye mu kagari ka Rango A, mu murenge wa Mukura, mu karere ka Huye, yahaye amakuru Polisi ikorera muri aka karere ko umugabo we, yenga inzoga itemewe yitwa Ibikwangari.

Bivugwa ko Ibikwangari bikorwa mu ruvange rw’ibintu bitandukanye birimo amazi, isukari, n’ifu y’amatafari.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Supt. of Police (CSP) Simon Mukana, yavuze ko uwo mudamu yatanze ayo makuru kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rango ku itariki 18 Gicurasi.

Yagize ati: "Polisi yahise ijya iwe maze ihafatira litiro 550 z’iki kinyobwa kitujuje ubuziranenge maze kiramenwa."

Ubwo uwo mugore yari kuri iriya sitasiyo ya Polisi yagize ati: "Maze kumenya ububi bw’inzoga z’inkorano zitemewe n’ibiyobyabwenge muri rusange, nasanze ngomba kubirwanya mpereye iwanjye mu rugo, ari nabwo naje gutanga amakuru ko umugabo wanjye yenga Ibikwangari."

CSP Mukama yashimiye uwo mugore kuba yaratanze ayo makuru maze asaba n’abandi baturage kumufatiraho urugero kugira ngo  inyobwa, icuruzwa, n’itundwa ry’ inzoga z’inkorano zitemewe aho ziva zikagera birwanywe kandi bicike burundu.

Yagize ati: "Nta heza hahaza h’umunywi w’ibiyobyabwenge n’inzoga z'inkorano zitemewe. Izi nzoga, ziba zidapimye, ntawakwizera ubuziranenge bwazo cyane cyane ko ibyo zikorwamo bitakwizerwa. Zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’uzinyoye zirimo indwara cyangwa kuhatakariza ubuzima. Hari ibinyobwa byinshi byemewe n’amategeko umuntu yanywa cyangwa yacuruza. Nta mpamvu rero yo kwishyirira ubuzima mu kaga unywa ikinyobwa kitujuje ubuziranenge, kuko ingaruka ziba gufungwa cyangwa gucibwa ihazabu y’amafaranga."

Yabasabye kwirinda no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko baha Polisi amakuru yatuma gikumirwa cyangwa yatuma uwagikoze afatwa batitaye ku masano bafitanye nawe nk’uko uriya mugore yabikoze.

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa basobanuriwe ko inzoga z’inkorano zitemewe zishobora gutera uburwayi butandukanye uwazinyoye kubera ko ziba zitujuje ubuziranenge.

Babwiye kandi ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, kimwe n’inzoga  z’inkorano zitemewe, bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gutsina, gusambanya abana, gufata ku ngufu, urugomo, gukubita no gukomeretsa, n’ubujura, bityo basabwa kujya batanga amakuru ku gihe ku babikora.