Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Umugabo umunyasomaliya afunzwe akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nzeri yataye muri yombi umugabo ufite ubwenegihugu bwa Somaliya witwa Jamal Osman Bobele, w’imyaka 59 y’amavuko akekwaho guha ruswa kugerageza guha ruswa ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000frw) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ukorera mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri ako karere.

Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Huye ibitangaza, ku itariki ya 3 Nzeri, umugabo witwa Ibrahim Abdallah nawe ufite ubwenegihugu bwa Somaliya wari utwaye ikamyo ifite pulaki nomero KBQ 355-ZD 7936 ikoreye impanuka mu murenge wa Rusatira ubwo yataga umukono yagenderagamo ikagongana n’indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corola RAC 758 D igakomeretsa abantu 2 n’ubu bakirwariye mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK),  Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Huye ryaratabaye rimwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ku itariki ya 15  mu masaha ya saa yine z’amanywa nibwo  Abdallah yohereje uyu mugenzi we Bobele kujya kumurebera uyu mupolisi wari ufite uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga ngo amumusabire urwo ruhushya kandi anamubwire ko hari amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu yamuteganyirije, akimara kubimubwira nibwo yabyanze ahubwo ahamagara ushinzwe ubugenzacyaha amuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Umuvugizi  wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent  of Police (CSP), Hubert Gashagaza,  yashimiye uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba  guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.

CSP Gashagaza yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.