Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2015, mu kagari ka Butare, umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye umugabo w’imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu cyaha cyo kugerageza gutanga ruswa y’ibihumbi 200,000rfw ayiha umupolisi.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu mugabo Ndayshimiye Damien yagerageje gutanga ruswa kugirango umupolisi wakurikiranaga idosiye ya mushuti we ukurikiranyweho icyaha cy'impapuro mpimbano cyicirwe ibimenyetso.
Uyu mushuti we akaba kugeza ubu akirimo gushakishwa.
Ndayishimiye yazanye amafaranga, ariko kuko umupolisi yari yamenyesheje abayobozi be ko hari umuntu uza kumuzanira amafaranga nka ruswa, yahise afatirwa mu cyuho ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Ngoma mugihe hagishakishwa mugenzi we.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo Chief Superintendent of Police(CSP) Hubert Gashagaza yashimiye uyu mupolisi watanze amakuru akaba agira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya.
CSP Gashagaza yakomeje avuga ko abaturage bagomba kumva gutanga ruswa ari icyaha kandi ko ari mbi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi.
Uyu mugabo watanze ruswa nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.
Kinyarwanda
English











