Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Ubukangurambaga bwa Polisi bwo gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina bwakomereje mu Ntara y’Amajyepfo

Igikorwa cy’ubukangurambaga bwa Polisi bwo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa mu ngo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza, ryakomereje mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubu bukangurambaga bwateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango nterankuga wa Global Fund, bwatangiye mu cyumweru gishize, bukaba ku ikubitiro bwaratangiriye mu karere ka Rwagana.

Iki gikorwa kikaba kandi kitabiriwe n’abantu baturutse mu turere tw’intara y’Amajyepfo, barimo abahagarariye urubyiruko, komite z’abashinzwe kwicungira umutekano,abahagarariye abagore ,abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage byo gukumira ibyaha, abagenza cyaha ndetse n’abakuriye urwego rwa DASSO na FARG.

Ubwo yaganirizaga abari bitabiriye iki gikorwa barengaga 360, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, yabwiye ko, icyaha k’ ihohotera rishingiye ku gitsina rifitanye isano n’ibiyobyabwenge dore ko abasabitswe nabyo usanga ahanini aribo bakora ihohotera.

Yababwiye ko ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse bikaba binabangamira iterambere ry’abantu ku giti cyabo n’iy’ingo muri rusange.

Yasabye abari aho kugira uruhare mu gukumira icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n, ihohotera bahanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano kugira ngo abakekwa bafatwe.

Umuyobozi wa Polisi muri ako karere yabasabye kandi kwirinda no kurwanya icuruzwa rya bantu cyane abana babakobwa.

Yibukije ko Polisi yafashe iyambere mu kurwanya icyaha k’ihohotera rishingiye ku gitsina, kuko Polisi yashyizeho ishami rikumira ihohotera ndetse n’ikigo Isange One Stop Centre kita kandi kikanagira inama abakorewe ihohotera.