Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Sindikubwabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umubyeyi we

Sindikubwabo Theophile w’imyaka 32 ukomoka mu kagari ka Shanga umurenge wa  Maraba akarere ka Huye, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere kekwaho kwica umubyeyi we witwa Nyandwi Tharcisse.

Aya mahano akaba yarabaye ku cyumweru mu masaha ya mu gitondo, aho bivugwa ko Sindikubwabo yishe se umubyara kubera amakimbirane ashingiye ku butaka bari bafitanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza, yavuze ko Sindikubwabo amaze gukora aya mahano yahise ahunga ariko nyuma akaza gufatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.

 CSP Gashagaza akaba yagize ati:”Turashimira abaturanyi ba nyakwigendera batanze amakuru y’iyicwa rya Nyandwi kuko yatugiriye akamaro mu gufata ukekwaho iki cyaha”.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gukemura amakimbirane bashobora kuba bafitanye mu mahoro, bakitabaza abunzi byananirana bakitabaza ubutabera, aho kugirango bihanire binavamo ubwicanyi nk’ubu.

Ingingo ya 141 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Ubwicamubyeyi buhanishwa igifungo cya burundu.