Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Polisi y’u Rwanda yigishije abaturage kwirinda inkongi z’umuriro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Kanama 2014, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye n’ubuyobozi bw’ako karere, baganirije abaturage b’tugari twa Bunazi, Muyogoro na Buremera kwirinda inkongi z’umuriro ndetse no kwirinda kwangiza ibidukikije;

Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yavuze ko utu tugari dukwiye kwitonda kuko tuzengurutswe n’udusozi dukunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro aho bakunze kwita mu bisi bya Huye.

Akaba yaragize ati:”Kurinda imisozi inkongi z’umuriro muri aka gace ni ibya buri wese uhatuye, mwirinde kwegeka no guhakurira imizinga yanyu aho byateza inkongi z’umuriro.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye Chief Superintendent of Police (CSP), Tom Murangira yahamagariye abavumvu ba Huye kwibumbira mu mashyirahamwe kugirango bashakirwe ibikoresho bigendanye n’igihe bitanateza inkongi z’umuriro, n’abagikoresha imitiba ya gakondo bakajya bayishyira ahitaruye kuko nayo ishobora gutera inkongi z’umuriro igihe barimo guhakura.

CSP Murangira yabwiye abaturage ko igikorwa cyo gutwika amakara cyabaye gihagaze kugeza igihe imvura izagwira, kuko byateraga inkongi z’umuriro.

Yakomeje ababwira ko bakwiye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi n’ibindi kuko aribyo nkomoko z’ibindi byaha nk’urugomo, ubujura, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina.

Yasoje avuga ko hari n’ibindi bituruka ku kunywa ibiyobyabwenge nko gucikishiriza amashuri, gutwara inda z’indaro ndetse no gushaka imburagihe, anabasaba kureka no gutanga amakuru y’ikintu icyo aricyo cyose cyatuma umutekano wabo uhungabana.