Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Polisi yongeye gukangurira abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y?u Rwanda ikorera mu Ntara y?Amajyepfo ikomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe zikunze kugaragara mu turere two muri iyi ntara. Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gicurasi mu Karere ka Huye mu Murenge wa Simbi mu ngo z?abaturage 4 hafatiwe litiro 380 z?ikinyobwa cya Muriture,zafatiwe mu rugo rwa  Ntayobatavuga Anaclet w?imyaka 43, Manishimwe Samuel w?imyaka 24, Ndagijimana Vincent w?imyaka 18 na Kimenyi Antoine w?imyaka 60.  Ni mugihe tariki ya 3 uku kwezi kwa Gicurasi mu ngo 3 z?abaturage bo mu Karere ka Gisagara Polisi yari yahafatiye litiro 350. Inzoga zafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Simbi mu Kagari ka Cyendajuru na Kabusanza. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire arakangurira abaturage kureka inzoga zitemewe kuko amategeko abihanira, yanabagaragarije ko ziriya nzoga zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw?abazinywa haba mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kirekire.

Yagize ati? Inshuro nyinshi dukora ibikorwa byo kurwanya izi nzoga zitemewe ndetse tugatanga n?ubutumwa bwo kuzireka ariko abaturage bakomeje kuzikora. Icyo dukangurira abantu bakora ziriya nzoga bazireka kuko bihanirwa n?amategeko, ariko nanone dukangurira abaturage kwirinda kuzinywa kuko zishobora kubatera uburwayi bukagaragara vuba cyangwa bukazagaragara bitinze.?

SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu turere tw?Intara y?Amajyepfo hakunda kugaragara ikinyobwa cyo mu bwoko bwa Muriture, ikinyobwa bitazwi neza icyo bagikoramo usibye ko abakinywa iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye.

Ati? Dukunda kubona abantu  bakora ibyaha bitandukanye byaturutse ku businzi nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu abana b?abakobwa n?irindi hohotera ribera mu ngo, abenshi dusanga baba banyoye kiriya kinyobwa kitemewe cya Muriture. Iyi nayo ni indi mpamvu ituma dukangurira abantu kureka kiriya kinyobwa.?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo  yongeye kwibutsa abantu ko muri ibi bihe turimo abantu bagomba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakazirikana ko utubari dukomeza gufunga. 

Ati? Ziriya nzoga dufata akenshi ni amakuru duhabwa n?abaturage tuzisanga mu ngo z?abazikora, ariko dufite n?amakuru ko hari abaziranguza ku bandi bacuruzi bakajya kuzicuruza mu tubari mu buryo bwa rwihishwa. Utubari ntabwo twemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.?

Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.