Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Polisi yataye muri yombi uwaranguraga agacuruza sima y’inyibano

Kuwa 08 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage, bakoze umukwabu wo gusaka ibyibano no gushaka abahungabanya umutekano.

Mu iduka rya Mbonabucya Jean Damascene w’imyaka 40, ucururiza i Gako mu kagari ka Sovu, umurenge wa Huye, bahasanze imifuka 15 ya sima bikekwa ko yibwe kompanyi ya China Road and Bridge Corporation Ltd ikomoka mu gihugu cy’Ubushinwa, mu iyubakwa ry’umuhanda Huye-Kitabi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko bahawe amakuru y’uko hari ibikoresho byibwa n’abakozi bakoreshwa na Kompanyi ikora umuhanda wa Huye-Kitabi nibwo haje gukorwa umukwabu basangana Mbonabucya Jean Damascene imifuka 15 yose yagiye agura n’abakozi bakoreshwa muri uwo mushinga.

CIP Kayigi yagize ati:’’Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari ubujura bukorwa n’abakozi bakorera Ikompanyi ikora umuhanda wa Huye-Kitabi, ibikoresho byibwe bakabigurisha abacuruzi kuri macye, twakoze umukwabu tuza gufatana uyu mucuruzi witwa Mbonabucya Jean Damascene imifuka 15 yose yagiye agura n’abakozi bakoreshwa muri uwo mushinga. Bakaba bayibaga bakayimugurisha ku mafaranga macye hanyuma akayigurisha bisanzwe mu rwego rwo gushaka kuyibonaho inyungu nyinshi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Ngoma mu gihe hagikorwa iperereza.’’

Yakomeje agira inama abiba ibyo bikoresho kimwe n’abacuruzi babibagurira ko ari ibikorwa bitemewe n’amategeko. Abasaba kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera bagahagurukira gukorana umurava akazi kabo.

Yagize ati:’’Abacuruzi bagura ibi bikoresho ni abafatanyacyaha b’ababyiba bakabibagurisha nabo bazahanirwa icyaha cy’ubujura. Ndasaba buri wese kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera, agahagurukira gukorana umurava akazi ke, ntashake gukira biturutse mu kwiba cyangwa guhombya abandi. Nibirinde uburiganya ahubwo bashishikarire kwiteza imbere mu nzira nziza babinyujije mu murimo bakora kuko ari bwo buryo bwiza bwabahesha ishema kandi ntibagire inkurikizi.’’

Yasoje avuga ko bazakomeza iki gikorwa n’abandi bakora ibikorwa nk’ibi bagafatwa nabo bagashyikirizwa ubutabera.