Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Polisi yakoze igikorwa cyo gufata abacuruza ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Kanama 2021, Polisi  ikorera mu Karere ka Huye ifatanyije n?izindi nzego z?umutekano yakoze ibikorwa byo  gufata abacuruza ibiyobyabwenge, ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Huye mu mirenge ya Tumba na Ngoma. Muri iki gikorwa hafashwe Nimubona Alexis w?imyaka 41, Ndayisaba Emmanuel w?imyaka 29  na Uwiringiyeyezu Alexis w?imyaka 41.

Mu rugo rwa Nimubona Alexis ruherereye mu Murenge wa Tumba hafatiwe  litiro 15 z?ikinyobwa cya Kanyanga ndetse no munsi y?urugo rwe yari yaraheteye urumogi aho hagaragaye ibiti bine by?urumogi naho mu rugo rwa Ndayisaba Emmanuel  hafatiwe  litiro 20 za kanyanga, ni mu gihe  mu rugo rwa Uwiringiyeyezu Alexis ruherereye mu Murenge wa Ngoma hafatiwe litiro 13 za Kanyanga na litiro 260 z?ikinyobwa cyizwi  ku izina rya Muriture ndetse n?ingunguru bifashisha bakora ibi biyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bacuruza ibiyobyabwenge bafatwe.

Yagize ati? Hari abanyarwanda  bamaze kumva ububi bw?ibiyobyabwenge, twari dusanganywe amakuru twahawe n?abaturage y?uko  bariya baturage  bombi bacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga, hanyuma dutegura igikorwa cyo kubafata. Ubwo twajyaga gufata Nimubona Alexis twasanze no munsi y?urugo rwe yarahateye urumogi naho uwitwa Uwiringiyeyezu we yari afite ingunguru atekeramo kanyanga mu nzu,  turashima uruhare abaturage bagize kugira ngo aba bagabo babashe gufatwa.?

Mu rugo rwa Nimubona Alexis basanze hateye ibiti bine by?ikiyobyabwenge cy?urumogi

SP Theobald Kanamugire akomeza agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu usibye kubakururira ibyago byo kubafunga cyangwa kwangiza ubuzima bwabo, yanabibukije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y'ibindi byaha n'amakimbirane mu miryango harimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

SP Kanamugire yagize ati?Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n'amategeko ni ugushyira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n'amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by'uwabinyoye. Ntushobora kwigirira akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n?Igihugu muri rusange ubinywa."

Iteka rya Minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?Amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.