Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi w’akarere mu karere ka Huye bibumbiye muri Koperative ebyiri; ari zo: COTAMOHU (Cooperative de Taxi Motos de Huye) na Cooperative Intambwe Motard (CIM) bakanguriwe kuzirikana no kwita ku mutekano wabo ndetse n’uw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa hagamijwe gukumira impanuka zibera mu muhanda.
Ibi babisabwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Justin G. Rukara mu nama yagiranye na bo ku itariki 25 z’uku kwezi yabereye kuri sitade ya Huye iri mu Murenge wa Ngoma.
Ibiganiro nk’ibi bigamije gushishikariza abakoresha umuhanda kuba Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abawukoresha.
Mu kiganiro SP Rukara yagiranye na bo yababwiye ko abatwara abagenzi kuri moto bakora ndetse n’abateza impanuka babiterwa ahanini no kurangara batwaye moto, kuyitwara ku muvuduko urenze utegetswe, gukoresha telefone bayitwaye harimo kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza ubwabo batwaye moto, gutwara abagenzi barenze umwe, gutwara abagenzi n’imitwaro icyarimwe, no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe."
Yababwiye ati,"Mujye mwibuka kandi muzirikane ko mutwaye abantu; bityo mukaba mufite inshingano zo kubungabunga umutekano wabo n’uwanyu. Kubahiriza amategeko abagenga ni bwo buryo bwonyine bwo gukumira impanuka no kurengera ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa.
Yabasabye kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira agira ati, "Igihe cyose mubonye, cyangwa mwunvise ikintu cyahungabanya umutekano mugomba guhita mubimenyesha Polisi kugira ngo gikumirwe. Ibyo nimubikora, muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano."
SP Rukara yabasabye kujya bahagarara igihe cyose bahagaritswe n’Umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose barimo gukora iyi mirimo yo gutwara abagenzi, kwambara ingofero yabugenewe; kandi bagahagurutsa moto bamaze kugenzura ko umugenzi ayambaye neza.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa CIM, Hakizimana Athanase yabwiye bagenzi be ati," Hari ubwo bamwe muri twe birara bakica amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta Mupolisi uri mu cyerekezo bari kwerekezamo. Ibyo ni byo akenshi bivamo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zikomeretsa ndetse zigahitana abantu; na bo zitabaretse. Turasabwa kudakorera ku ijisho; ahubwo twubahirize amategeko y’umuhanda kugira ngo turengere ubuzima bwacu, ubw’abo dutwaye kuri moto, ndetse n’ubw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa."
Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda bubahiriza amategeko abagenga; kandi batangira amakuru ku gihe atuma ibyaha muri rusange bikumirwa.
Kinyarwanda
English











