Ku itariki 9 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Ka Huye yagiranye inama n’abaturage bo mu mudugudu wa Musange wo mu kagari ka Mpare mu murenge wa Tumba, ibasaba kurushaho kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ibyaha bigaragara mu mudugudu wabo binyuze mu marondo y’umutekano.
Mu ijambo yagejeje ku baturage b’uyu mudugudu bagera kuri 200 bitabiriye iyi nama, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye Superintedent of Police (SP) Justin Rukara, yavuze ko nta mutekano, nta terambere cyangwa ikindi cyose kiba kigishoboka.
Aha yagize ati:” Umutekano w’umudugudu wanyu, ni mwe ba mbere uri mu maboko, ibi ariko ntimwabigeraho mudafatanyije n’inzego z’umutekano, ikaba ari nayo mpamvu tuba twaje kuganira namwe.”
SP Rukara yakanguriye abaturage kongera ubufatanye basanzwe bagirana n’inzego zishinzwe umutekano, bafata iya mbere mu kuwubungabunga kandi batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose babona cyawuhungabanya.
Yagize ati:” Iyo mutinze gutanga amakuru, biha icyuho ukora icyaha bityo kumubuza kugikora cyangwa kumufata yagikoze bikagorana, gutangira amakuru ku gihe rero ni ingenzi kandi icyo mukwiye kumenya ni uko ari mwe ba mbere bifitiye akamaro, n’igihugu muri rusange.”
Yanavuze ko ibyaha by’ubujura, ubusinzi n’urundi rugomo biboneka mu mudugudu wabo, umuti nta wundi usibye gukaza amarondo no gukorana inama nyinshi n’abaturage bagakangurirwa ububi bwabyo.
SP Rukara yasoje asaba abaturage kwirinda gucumbikira no guha akazi abimukira badafite ibyangombwa bitamenyeshejwe ubuyobozi bubegereye, kuko hari igihe bamwe muri abo bantu bahungabanya umutekano.
Kinyarwanda
English











