Ku wa gatatu tariki 13 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Huye yagiranye ikiganiro n’inzego zifite mu nshingano kwita ku bana no kubarengera, ibakangurira gufatanya kubarinda ihohotera aho riva rikagera.
Abahawe ubu butumwa ni abashinzwe uburezi mu mirenge, Abakozi b’Akarere, Inshuti z’Imuryango zatowe ku rwego rw’Umudugudu, Ibigo byita ku bana bavuye mu muhanda, hamwe n’Imiryango itegamiye kuri Leta nka RICH, Word vision na Care; bose hamwe bakaba barenga 60.
Ibi Polisi yabibasabiye mu nama bakoreye mu kagari ka Butare, mu murenge wa Ngoma aho bahuriye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku kurinda abana ihohoterwa.
Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Justin Rukara yabanje kubibutsa umwana uwo ari we; aha akaba yarababwiye ko afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko.
Yababwiye ko gukoresha umwana imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko, kutamwandikisha mu bitabo by’irangamimerere ku gihe giteganyijwe n’amategeko, kutamuvuza, kumuvana mu ishuri, kumwima urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kwidagadura, kumusambanya, gukuramo inda, kumuta, kumushimuta, kutamubwira ababyeyi be no kumukubita, ari bimwe mu byaha by’ihohotera rikorerwa abana.
Yagize ati," Abana bakorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye. Hari ababavana mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga no gucuruza. Abandi babakoresha imirimo ivunanye kandi itemewe n’amategeko nko gucukura amabuye y’agaciro (Mu birombe), gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha no gucukura imicanga."
SP Rukara yagize kandi ati," Hari kandi ababikoreza imitwaro mu masoko (Bashaka amafaranga); hakaba na none n’ababaha ibihano biremereye bibabaza umubiri nko kubakubita, kubatwika no kubaboha. Ababakorera iri hohotera; ndetse n'irindi tutavuze baragirwa inama yo kubireka kuko ari ukubangamira uburenganzira bwabo; bikaba ndetse n’ibyaha."
Yabwiye abagize ibyo byiciro ko ubwumvikane buke mu miryango ari kimwe mu bitera abana guhunga iwabo bakajya ku mihanda; maze abasaba gukangurira abagize imiryango kwirinda amakimbirane n’ibindi byose byatuma abana bahunga iwabo bakajya ku muhanda aho bakorera ibyaha birimo ubujura no kwishora mu biyobyabwenge.
Yibukije ko umuntu ufite amakuru yerekeranye n’ihohotera ryakorewe umwana cyangwa abana yayamenyesha Polisi kuri nimero za telefone zitishyurwa 116 cyangwa kuri 3029 (Isange One Stop Centers); cyangwa akagana Ibiro by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bimuri hafi.
Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Joseph Kagabo yashimye Polisi ku butumwa yahaye abitabiriye iyo nama; abasaba gushyira mu bikorw no gukurikiza ibyo basabwe.
Aba bagiranye ikiganiro na Polisi biyemeje gusenyera umugozi umwe no gufatanya na yo kurwanya ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana. Mu byo bavuze bagiye gukora harimo gukangurira ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana no gushishikariza buri wese gutanga amakuru ajyanye n’iryo hohoterwa.
Kinyarwanda
English











