Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Polisi yahuguye urubyiruko rw’abakorerabushake ku buryo bwo gufatanya gukumira ibyaha

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha rugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano biciye mu bikorwa rukora hirya no hino mu gihugu bikangurira umuryango nyarwanda kubyirinda.

Amahugurwa ruhabwa na Polisi y’u Rwanda atuma rukora neza ubwo bukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha birimo kwishora mu biyobyabwenge n’ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, n’iribera mu ngo n’imiryango.

Ni muri urwo rwego, ku itariki 2 Gicurasi z’uku Kwezi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya yahuguye abo muri aka karere barenga 25 barimo abagize Komite Nyobozi yarwo ku rwego rw’akarere n’Abahuzabikorwa barwo ku rwego rw’imirenge .

SP Karegeya yabanje kubashimira kubera uruhare bagira mu kubungabunga umutekano; ariko abasaba kongera imbaraga mu gukangurira abandi kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko nko kunywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge.

Yababwiye ati,"Mu bukangurambaga bwanyu mujye mubwira abantu ko ibiyobyabwenge bitera umuntu ubinywa uburwayi butandukanye butuma adakora ngo yiteze imbere; kandi ko bimutera gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana,  n’ibindi."

Yagize kandi ati,"Mujye mubabwira ko bitera igihombo gikomeye umuntu ubyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa; kandi ko uhamwe n’icyaha cyo kubyishoramo afungwa, akanacibwa ihazabu; bityo mubakangurire kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko bitagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu."

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Nyuma yo kubona no gusesengura amakuru yerekeye ikintu gishobora guhungabanya umutekano; hagomba gukurikiraho kuyahanahana vuba kugira ngo inzego bireba zifatanye kugikumira."

Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’akarere, Musangwamfura Emmanuel yabwiye bagenzi be ati,"Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha, tugomba gutanga urugero rwiza mu byo dukora byose. Dukomeze gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano kubera ko ari wo shingiro ry’ibyo igihugu kimaze kugeraho ndetse n’ibyo giteganya kugeraho."

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku bumenyi idasiba kubaha by’uburyo barushaho gukora neza ibyo bashinzwe; kandi asaba bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gusangiza ubumenyi bungutse abo bahagarariye.

Kugeza ubu, iri Huriro rigizwe n’abanyamuryango basaga 100, 000 babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ibikorwa bigamije iterambere no kurwanya ibyaha; ariko intego yaryo ni ukubongera bakagera kuri Miliyoni bitarenze uyu mwaka.

Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha, iri Huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kubikumira.